Imiryango 20 ya Karago yorojwe inka

Imiryango igera kuri 20 yo mu murenge wa Karago; yorojwe inka mu rwego rwo kunoza imirire dore ko byagaragaye ko muri aka karere habarurwa abana bato 49%; bafite kuva ku myaka 3, kugera kuri 5 bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi.

Uwahabwaga inka yashyikirizwaga n'imiti yayo

Izo nka bazihawe ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi(RAB) n’umushinga nterankunga witwa Humid Tropic Project.

Umwe mu bahawe inka, yagize ati“Kuba norojwe iyi nka ni igikorwa gikomeye kuri njye, abana banjye uko bababayeho ntibazi amata icyo ari cyo, kuko nta mafaranga yo kubagurira amata mfite, none se waba wabuze n’ayo kugura ibirayi ukabona ayo kugura amata? Nk’ubu nukukuri mperuka amata mu kwezi kwa 5 uyu mwaka, na bwo ni umugabo duturanye wari uyanguriye, ibi bigiye kunshyira mu muco wo kunywa amata no kuyakunda”.

Umuhuzabikorwa w’umushinga Humid Tropic Project ASF , Cyamweshi Rusanganwa, yagize ati “Nyuma yo kubona ko bamwe mu baturage bo muri uyu murenge wa Karago batagira uburyo bwo kubona ifumbire, no kunoza imiririre myiza twahisemo gutanga ziriya nka 20, zatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 170, kuva mu mwaka wa 2013, dukorera muri aka karere, usanga abaturage bamaze kugaragaza impinduka mu mibereho”.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr Daphrose Gahakwa, yagize ati“Izi nka zije gufasha abaturage kunoza imirire kuko aha hantu hakorewe ubushakashatsi muri aka karere ka Nyabihu mu murenge wa Jomba ; ku bana 140, byagaragaye ko 59, barangwaho ibibazo by’imirire mibi, izi nka rero zije kunganira ababyeyi n’abaturage muri rusange mu kunoza imirire”.

Dr Gahakwa akomeza avuga ko n’ubwo mu Rwanda abahinzi bamaze kumenya akamaro k’ishuri ry’umuhinzi mu murima ngo birakenewe ko haba n’ishuri ry’umworozi mu kiraro, ibi ngo yabivugiye ko hari aho usanga bamwe mu borozi bagifata amatungo nabi, baragira ku gasozi n’ibindi.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *