Imibare y’ababyeyi banduza abana SIDA ikomeje kugabanyuka

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko imibare y’ababyeyi banduzaga abana babo Virusi itera SIDA bavuka yagabanyutse ikava kuri 1.8% mu mwaka wa 2013/2014 ikagera kuri 1.5% mu mwaka wa 2016/2017 bitewe n’ingamba za guverinoma zo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida muri gahunda y’imyaka itanu.

Ababyeyi barakangurirwa gukurikiza inama za muganga ngo batanduza abana babo Virusi ya Sida (foto internet)

Dr Placidie Umugwaneza, umuyobozi w’ishami ryo kurwanya agakoko gatera SIDA muri RBC yavuze ko iyo mibare yagabanutse bitewe no gukurikirana ababyeyi bafite ubwandu bwa Virusi ya Sida mbere, mu gihe na nyuma yo kubyara.

Yagize ati “Iyo twakiriye umubyeyi ufite agakoko ka Sida turamukurikirana mu mezi 18 yose. Bisobanuye ko iyo yujuje amezi atandatu ,icyenda ndetse na 18 umwana aba arokotse kwandura Sida, iyo umubyeyi akurikije inama”.

Dr placidie akomeza avuga ko abana banduye hagati ya 2013 na 2014 bari 140, naho mu mwaka wa 2016 na 2017 imibare iragabanyuka igera ku 120.

Ibi ngo byagezweho muri gahunda y’imyaka itanu bikaba byaratwaye akayabo ka miliyoni 1.032 y’amadorari y’Amerika. Iyi gahunda yateganyaga kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, bukava ku 1,000 bukagera kuri 200 bitarenze mu kwezi kwa Kamena 2018.

Yagize ati “Izi ngamba zatumye tugera kuri ibi bikorwa birimo kwigisha abaturage by’uburyo umubyeyi yanduza umwana we Virusi ya Sida. Twashyize imbaraga mu ngamba zo kugabanya imibare y’ababyeyi banduza abana babo mu gihe batwite, mu kubyara no mu gihe cyo konsa”.

Imibare igaragaza ko kwanduza abana virus ya Sida bafite amezi 18 mu mwaka wa 2012 byari ku kigero cya 2.9%, ivuye kuri 6.9% mu mwaka wa 2009.

Ubushakashatsi bw’ishami rya Loni rishinzwe kurwanya Sida bwo mu mwaka wa 2017 bwagaragaje ko ubwandu bushya mu bana buri ku gipimo cya 56% muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo, mu gihe imibare y’ababyeyi banduza abana babo yagabanyutse ikagera kuri 61% mu bana bari mu kigero kuva ku myaka 0 kugera 14 hagati y’umwaka wa 2010 na 2016.

Ubushakashatsi bwerekana ko imibare y’abana bandura yagabanutse cyane mu gihugu cya Uganda ku kigero cya 83%, Malawi kuri 74%, Namibia 73%, u Rwanda kuri 61% naho Tanzaniya kuri 60%.

Mu Rwanda, kimwe na Kenya, mozambique, Malawi, Tanzaniya na Zambia, ubukangurambaga kuri gahunda yo kurinda ababyeyi kwanduza abana bavuka byazamutse ku kigero cya 80% mu mwaka wa 2016.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *