Imibare ya RAB y’abantu 80% bihagije mu biribwa yateye amakenga bamwe bayita itekenika

Ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) gitangaza ko abanyarwanda 80% bihagije mu birirwa, 17% bafite ibiringaniye naho 3% bakeneye kwitabwaho, bamwe mu banyarwanda biganjemo abatuye mu bice by’icyaro bemeza ko n’ubwo ari bo bahinga ngo iyi mibare ishobora kuba itekenitse kuko inzara ibica ku kigero kirenze igitangazwa na RAB.

RAB yo ivuga ko ibi byagezweho bitewe n’ubushobozi u Rwanda rufite bwo guhunika toni ibihumbi 15 z’imyaka buri mwaka.

Abaturage bagera kuri 80% barihagije mu biribwa by’ubwoko bwose

Ibi RAB yabitangaje ku wa 16 Ukwakira 2017, ubwo hizihizwaga umunsi ngaruka mwaka wahariwe kwihaza mu biribwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa muri RAB, Telesiphore Ndabamenye ashimangira ko kuri ubu mu Rwanda hari umusaruro uhagije utunga abaturage kandi mu nzego zose.

Yagize ati “Ibinyamisogwe uteranyije ibihembwe byombi dushobora kugeza mu matoni hafi ibihumbi 800, wareba ibinyampeke nk’ umuceri, ingano, n’ibigori, dushobora kugeza kuri toni hafi miliyoni 1 n’ibihumbi 400 biba bivuye kuri bwa butaka bwose, hari ubutaka buba buhujwe  ku buso bunini, hakaba n’ubutaka bugenda ari buto buto bugenda buri hirya no hino ku misozi, wareba ibinyabijumba nabyo bishobora kugeza amatoni hafi miliyoni 2, twajya nko mu muceri, amatoni hafi miliyoni 100, twajya mu ngano tukagira hafi mu matoni miliyoni 90, ibyo ngibyo byose iyo ubiteranyije dusanga mu mwaka ibihingwa dusarura ku gihembwe bishobora kugera kuri toni miliyoni 6, hakiyongeraho n’urutoki narwo ruba rutanga umusaruro uko umwaka urangiye”

Uyu muyobozi avuga ko ahanini uyu musaruro uboneka hashyizwe imbaraga mu guhinga ku buso bunini kandi hagahingwa mu bihembwe byose by’ihinga akanavuga ko uyu musaruro ushobora kwiyongera haramutse habayeho gukoresha inyongeramusaruro.

Yagize ati “Iyo ufashe ko tuba dushobora guhinga ibihembwe bitatu, igihembwe cy’umuhindo, igihembwe cy’itumba n’igihembwe cyo muzuba, hagashyirwa imbaraga muri uko guhinga ubutaka bwose ndetse nko mu gihembwe gishize ho twashyize imbaraga mu guhinga udushanga duto twinshi ariko wasangaga batahaye agaciro no kongera umusaruro”

Bamwe mu banyarwanda baganiriye na APV kuri iyi ngingo bahamije ko abantu 80% bashobora kuba ari benshi kuko ikibazo cy’inzara gikomeza kwigaragaza hirya no hino mu gihugu.

Umwe muri bo yagize ati “Njye rwose iyo mibare ndumva yaba itekenitse, ntiwambwira ko abantu bake gutyo (3%) ari bo bakeneye kwitabwaho n’ukuntu abantu bishwe n’ukuntu abantu benshi birirwa basabiriza abandi bagakubitira abana kuryama. Niba hari ibihunitse mu bigega ndumva babitanga ahubwo tukabiheraho kuko rwose inzara iriho.”

Kimwe na bandi batandukanye baganiriye n’iki kinyamakuru bemeza ko mu gihugu hari ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku buryo kwemeza ko 80% bihagije mu biribwa byaba ari ibyo gushidikanyaho.

RAB itangaza ko mu rwego rwo guteganya ibiribwa bishobora kugoboka abaturage bibaye ngombwa, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ishyira mu kigega toni zugera ku bihumbi 15 z’imyaka inyuranye, ibi bikiyongeraho izihunikwa n’abikorera ndetse n’ibihunikwa n’abaturage ku giti cyabo.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (FAO) rivuga ko nubwo ku isi haboneka ibiribwa bihagije byatunga abantu bose bitabuza  ko abagera kuri miliyoni 815 bari bugarijwe  n’inzara mu mwaka w’2016  bavuye kuri miliyoni 777 zabaruwe mu mwaka w’2015.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *