Ikigega agaciro kimaze kwinjiza miliyari 36

Umusanzu abanyarwanda batanga mu kigega cy’iterambere Agaciro uri kugenda ugabanuka kuva mu myaka ibiri ishize, mu gihe abayobozi bavuga ko bari gutekereza kubyaza umusaruro uyu musanzu wo kwigira.

Abayobozi b'Umwalimu Sacco batanga inkunga y'ikigo cyabo mu Kigega Agaciro

Nk’uko bigaragazwa n’ikinyamakuru KT Press, kugeza muri Kamena uyu mwaka, ikigega cyari kimaze kwinjiza miliyari 36 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gihe mu myaka ibiri yabanje ubwo ikigega cyatangizwaga mu mwaka wa 2012 hatangwaga imisanzu ugereranyije igera kuri miliyari 12,2 mu mafaranga y’u Rwanda buri mwaka, mu myaka ibiri ishize, imisanzu yatanzwe ntiyarenze miliyari esheshatu ku mwaka ugereranyije, akaba ari icya kabiri cy’ayatangwaga mu myaka ibiri yabanje.

Umuyobozi w’ikigega Agaciro, Jack Kayonga yagize ati, “Abanyarwanda bagomba kumenya ko biri mu nyungu zabo gutanga umusanzu mu kigega. Agaciro ni ikigega cyabo cyo kubaka igihugu cyabo.”

Abatanga umusanzu mu Gaciro ni abanyarwanda bose ku giti cyabo, imiryango itagengwa na Leta, ndetse n’ibigo bya Leta, hatagamijwe gukuraho amafaranga Leta isanzwe igenera ibikorwa by’iterambere, ahubwo ari uburyo bwo kuyunganira, no kurinda igihugu guhora gicungira ku k’i Muhana kaza imvura ihise.

Hagati aho, amafaranga yamaze gutangwa ngo agurizwa banki z’ubucuruzi, akaba abyara inyungu mu gihe abayobozi b’ikigega bagitekereza ku mishinga yashorwamo imari.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *