Ikibazo cy’amazi cyaba kigiye gukemuka mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko abanyarwanda basaga 1,300,000 bazabona amazi meza na serivisi z’isukura nyuma yo gusinya amasezerano y’inkunga ingana na miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa OFID Suleiman ashyikiriza Minisitiri Gatete igitabo gikubiyemo amasezerano

U Rwanda n’umuryango mpuzamahanga w’iterambere (OFID) bagiranye amasezerano y’inkunga igamije gushyigikira imishinga y’amazi meza isuku n’isukura mu gihugu.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Gatete Claver avuga ko aya mafaranga ari inguzanyo y’igihe kirekire kuko izishyurwa mu myaka 10, akazifashishwa mu kwegereza abaturage amazi meza kandi ahoraho.

Gatete yagize ati”Uyu mushinga ufite intego yo kugeza amazi na serivisi z’isuku n’isukura zihoraho cyane cyane mu turere tutayafite mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu, amazi, isuku nisukura muri MININFRA, Kamayirese Germaine we yavuze ko iyi nkunga izakoreshwa mu kongera gusana no kwagura ibikorwaremezo bikwirakwiza amazi muri Kigali no mu nkengero zayoharimo no kuvugurura uruganda rwa Nzove.

Yagize ati”Igice kimwe cyayo kizifashishwa mu kubaka uruganda rw’amazi rwa Gihira ya kabiri ndetse no kwagura imiyoboro igeza amazi mu turere twa Musanze, Rubavu, Muhanga, Nyagatare, Huye na Rusizi”.

Umushinga w’amazi uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura ukazarangira utwaye akayabo ka miliyoni 262.32 z’amadorari azatangwa na Banki nyafurika itsura amajyambere.

Banki y’Uburayi iteza imbere ishoramari izatanga miliyoni 50 z’amadorari, yiyongera ku musanzu wa guverinoma y’u Rwanda ungana na miliyoni 20,68 z’amadorari.

Madamu Kamayirese avuga ko kugeza amazi meza na serivisi z’isukura ari intego ya mbere ya guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo ku buryo Abanyarwanda bazagezwaho izi serivisi ku kigero cy’100%.

Kugeza ubu Abanyarwanda bagera kuri 85% babona amazi meza kandi intego ya leta ni uko mu myaka ibiri iri imbere (2020) bazagera ku 100%.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *