Ikaway’i Nyaruguru ku isonga ku masoko mpuzamahanga

Nyuma y’imbaraga nyinshi zashowe mu buhinzi bwa kawa  hakoreshwa inyongeramusaruro  no gushishikariza abahinzi  kuyigurisha   ku baguzi bazwi , umusaruro utunganije mu ruganda wavuye kuri  toni  305 mu  mwaka wa 2015/2016 ugera kuri toni  489 mu mwaka wa 2017/2017.

Umusaruro wa kawa warazamutse ku buryo bufatika

Akarere ka  Nyaruguru karatangazako kuba umusaruro wa  kawa wariyongereye  byatewe n’ubufatanye bw’abahinzi, inganda zitunganya kawa  ndetse  n’inzego zitandukanye  zikorera mu buhinzi ,  zafashije mu gukangurira amakoperative y’abahinzi ba kawa  gukoresha inyongeramusaruro, kugurisha kawa ku nganda zizwi ndetse  no kurwanya ibyonnyi.

Mu rwego rwo gukomeza kongera umusaruro wa kawa mu mwaka wa 2017/2018, Akarere ka Nyaruguru  ku bufatanye n’inzego zitandukanye ubu bakaba bamaze  kubona  toni  185  n’ibiro 15 ndetse bakaba baratangiye gushishikariza abahinzi  kuyikoresha neza  no kwitegura kurwanya ibyonnyi igihe bibaye ngombwa.

Bisizi Antoine, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu ashimira abahinzi kubera imbaraga bashyize mu kongera umusaruro wa kawa  anabasaba kongera ubuso buhingwaho kawa ndetse n’inganda zitunganya kawa zigafasha abahinzi kwiteza imbere.

Yagiize ati “Turashimira abayobozi b’inganda n’abafatanyabikorwa badufashije  kwesa umuhigo wa kawa .  Abahinzi barasabwa kongera ubuso buhingwaho kawa, bagakoresha ingongeramusaruro  kandi  inganda zitunganya umusaruro wa kawa zigafasha abahinzi kubona ibikenewe kugira ngo kawa yo mu karere ka Nyaruguru ikomeze kuba nziza  ku isoko mpuzamahana,”

Uyu muyobozi akomeza asaba  abayobozi b’inganda gukomeza kwegera abahinzi babafasha  kwita ku biti bya kawa  kugira ngo umusaruro wiyongere mu bwiza no mu bwinshi.

Kubera uburyohe bw’ikawa  ikomoka mu karere ka Nyaruguru, abahinzi bayo  basigaye bayohereza ku masoko mpuzamahanga  nko muri Amerika na Etiyopiya.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *