Igihugu kirigenga, urukiko ntirwagitegeka ngo cyisubireho – Abanyamategeko

Abanyemegeko basanga u Rwanda nk’igihugu rufite uburenganzira bwo gusinya amasezerano mu rukiko runaka no kongera kuyavamo kuko rwigenga cyane ko nta n’umuntu uba wararuhatiye kuyasinya bigatuma nta n’umuntu uba ugomba kugira icyo arubaza mu gihe rufashe umwanzuro wo kuyavamo.

Nyuma y’ibiganiro abanyamategeko n’abashakashatsi bafashe ifoto y’urwibutso na minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye

Ibi abanyamategeko n’abashakashatsi batandukanye babitangaje ku wa 11 Ukwakira 2017 ubwo bari mu biganiro byo gusesengura impamvu u Rwanda rwivanye mu masezerano rwari rwasinye muri komisiyo nyafurika y’uburenganzira bwa muntu ajyanye no kuba umuturage yarega igihugu mu rukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu.

Umunyamategeko Christian Garuka asanga ubwigenge bw’igihugu ari bwo butuma cyafata umwanzuro wo gusinya amasezerano ikindi gihe kikayavamo bitewe n’impamvu zacyo bwite igihe cyose kibishakiye.

Yagize ati “Igihugu kirigenga, urwo rukiko ntago rushobora gutegeka igihugu ngo igihugu cyisubireho, u Rwanda rujya gushyira umukono kuri iyo ngingo yemerera abaturage gutanga ikirego nta muntu wigeze ashyiraho pression[agahato] Leta y’u Rwanda kimwe no kuvaho ni Leta niyo yonyine, twebwe dushobora gukora ubuvugizi, icyemezo cya nyuma gifatwa na Leta ntago ari ibyo kuvuga ngo urwo rukiko rufite ububasha bwo gutegeka u Rwanda kongera kwemerera abaturage gutanga ikirego”

Umwarimu muri kaminuza akaba n’umushakashatsi Dr. Denis Rukesha avuga ko mu mpamvu zatumye u Rwanda rwivana muri uru rukiko harimo no kuba bamwe mu banyarwanda bakoze ibyaha birimo na jenoside bari baratangiye kujya baruregamo akanavuga ko u Rwanda rwayasinye rutazi neza ko ashobora kuzatuma ruhora rwitaba kubera abaturage barurezemo.

Yagize ati “U Rwanda rusa nkaho rwisubiyeho ruravuga ruti muri gahunda dufite ntabwo twari tuzi ko gusinya ariya masezerano ingaruka ari uko duhora twitaba kugera aho byari bimaze kugera ku birego bigera kuri bine cyangwa bitanu ariko ngira ngo icyakomeje gutuma abantu bagira impungenge ni uko noneho na bamwe mu bashinjwaga ibyaha bya jenoside bari batangiye guca muri ruriya rukiko bagasesereza u Rwanda”

Komisiyo nyafurika y’uburenganzira bwa muntu n’urukiko ruyishamikiyeho byagiyeho mu mwaka w’2003, mu mwaka w’2014 nibwo u Rwanda rwivanye muri ayo masezerano yasinyweho n’ibihugu 8 muri 54 bigize umugabane wa Afurika.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *