Icyerekezo cy’Abanyarwanda nukubaka igihugu – Murekezi

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi aratangaza ko icyerekezo Abanyarwanda bahisemo ariko gushaka kwabo kujyanye no kubaka igihugu, kandi ariryo shingiro ry’ibyiza byinshi bagezeho bafatanyije mu myaka 22 ishize genocide yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Ibi yabitangarije mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge n’igihembwe cy’ihinga 2017 A.

Murekezi Anastase

Gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge byabimburiwe n’igikorwa cy’umuganda aho Ministre w’intebe Anastase Murekezi yifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Mbandaari mu murenge wa Kabaya bagatera ibishyimbo bikungahaye ku butare ahahujwe ubutaka kuri hegitari 15 zatunganyijweho amaterasi.

Aganira n’abaturage kuri gahunda zibateza imbere zirimo gukora cyane banoza imihingire kandi bubakira ku bumwe banakomera ku bwiyunge, Minisitiri w’intebe yasabye abaturage gukomeza kwiyubakira igihugu bashishikaye. Yagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rumaze kugeraho ashimangira ko ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho ishingiro ryabyo ari uguhitamo gukora igikwiye no kureba kure.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bemeje ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yababereye ishuri rikomeye ku buryo babonye amasomo abumvisha ko kubaho ari ukubana bagaturana badatongana mu gihugu cyababyaye. Ibyo byemejwe n’abarimo umusaza Karekezi Evariste watowe nk’umurinzi w’igihango mu murenge wa Kabaya kuko yarokoye abantu 9 muri genocide.

Insanganyamatsiko y’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko Abanyarwanda basabwa gukorera ku gihango bafitanye n’u Rwanda bakarinda ibyagezweho. Mu butumwa yageneye abanyarwanda gitangizwa, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidele Ndayisaba yavuze ko kubana mu mahoro, gukunda igihugu no kwimika ubumwe ari igihango buri wese agomba gushyira imbere.

Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge gitangijwe mu gihe ukwezi kw’imiyoborere myiza nako gukomeje, cyatangiriye mu karere ka Ngororero aho ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge bugaragaza ko abaturage bako aribo baza ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu bwizerane hagati yabo aho Reconciliation Barometer ivuga ko bizeranye ku gipimo cya 96.8%. Ministre w’intebe akaba yavuze ko bashimirwa iyo ntambwe bateye bagasiga abandi; nk’akarere gaherereye ahantu haranzwe n’amacakubiri imyaka myinshi kubera abategetsi bahavukaga bayababibagamo bigatuma na jenoside ihageragerezwa ku ikubitiro.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *