Ibyo wamenya kuri Televiziyo ya Diamond yamaze kwemerewra gukora – Video

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 nibwo Diamond Platinumz yatangaje ko ku bucuruzi yakoraga burimo ubw’ubunyobwa, imibavu n’ibindi hagiye no kwiyingeraho Radio na televiziyo ari zo Wasafi TV na Wasafi FM.

Diamond yamaze kubona icyangombwa cyemerera televiziyo ye gukora.

Kuri ubu umushinga wo gutangiza televiziyo wamaze kujya mu buryo kuko mu ijoro ryakeye ku wa 26 Gashyantare 2018 ari bwo Diamod yabonye icyemezo cya minisitiri w’itangazamakuru, umuco n’imikino cyemerera televiziyo izaba yitwa Wasafi TV gukora.

Nyuma yo kubona iki cyemezo Diamond Platinumz n’abo bari kumwe mu birwa bya Zanzibar batangiye gutegura umuhango wo gutaha ku mugaragaro itangira gukora ry’iyo televiziyo aho bivugwa ko ari kumwe  n’uwitwa Zamaradi Mketema usanzwe ukorara Clouds TV ngo aka ari we uzaba ushinzwe ishami ry’ibiganiro no kugenzura ibinyuzwa kuri iyo televiziyo.

Biravugwa ko kandi Diamond Platinumz yatangiye ngo gushaka abanyamakuru bazamukorera kuri iyo televiziyo, mu minsi ishize Diamond akaba yaratangaje ko kuri televiziyo ye azakoresha abanyamakuru bakiri bato gusa mu rwego rwo kuzamura impano zabo.

Aha niho hazakorera Wasafi TV na Wasafi FM

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *