Ibyo wamenya kuri Sitade ya Cricket yuzuye mu Rwanda

Mu gihe hitegurwa kumurika ikibuga cya Cricket giherereye mu murenge wa Gahanga kuri uyu wa 28 Ukwakira 2017, imyiteguro irarimbanije ukazaba n’umunsi wo kwishimira intambwe uyu mukino ugezeho mu mateka y’u Rwanda.

Stade ya Gahanga

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira wa Cricket Mary Maina yatangaje ko uyu muhango uzitabirwa n’abashyitsi 1000 bazaturuka hirya no hino ku isi. Uyu muhango ukazabanzirizwa n’Umuganda uzakorerwa mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.

Ubwo uyu muhango uzaba utangiye abakinnyi bakomeye mu mukino wa Cricket bazwi nka T20 bazatangiza iki kibuga mu mu kino uzabahuza. Iyi stade ya cricket yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 950 z’amafaranga y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne, Alby Shale ndetse na Christopher Shale bamwe mu bagize uruhare rufatika mu iyubakwa ry’iyi stade ari bo bazatambutsa imbwirwaruhamwe z’uwo munsi.

Uretse abayobozi b’icyubahiro umuhango wo gutaha kumugaragaro stae ya cricket ya Gahanga uzitabirwa n’ababaye ibirangirire muri uyu mukino barimo Micheal Paul Vaughan Obe wo mu gihugu cy’Ubwongereza, David Richardson , umuyobozi mukuru w’inama mpuzamahanga y’umukino wa Cricket ndetse na William Roussel.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

One thought on “Ibyo wamenya kuri Sitade ya Cricket yuzuye mu Rwanda

  • October 18, 2017 at 7:29 pm
    Permalink

    Woooow criket ndabona igeze kure uyumukino ndawukunda % nubwo imbaraga zashize zo kuwukomezamo

    IBITEKEREZO KU NKURU

    • Tanga Igitekerezo: Turasaba ababishibzwe mugihe cya recrutement bazajya babitangaza bakabinyuza hose hashoboka
    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *