Ibyo wamenya ku kibazo cya Diara waguzwe na Rayon Sports akaba atemerewe kuyikinira

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buravuga ko bwakoze ibishoboka byose kugira ngo bubone icyangombwa cya rutahizamu Ismaila  Diarra ariko biranga biratinda ari nayo mpamvu bandikiye  ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi « FIFA » bayisaba kubafasha uyu mukinnyi akabona ibyangombwa.

Diarra yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports kuya 15 Nzeri 2017 avuye muri DCMP yo muri RDC aho yageze muri Nyakanga 2016 nabwo aturutse muri Rayon Sports. Kugira ngo asinye Diarra yahawe miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda n’umushahara w’igihumbi cy’amadolari buri kwezi.

Kugeza ubu  ntarakinira Rayon Sports mu mukino wa shampiyona ku mpamvu zo kutagira ibyangombwa bimwemerera gukinira iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeza ko byatewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri RDC  ryatinze gutanga uburenganzira bwo kuva muri shampiyona ya RDC   binahurirana n’amataliki ya FIFA yo gufunga isoko ry’abakinnyi  taliki 17 Nzeri 2017.

Visi Perezida wa Rayon Sports, Gacinya ati “FIFA twarayandikiye, tuyibwira ko ibyacu byageze muri systeme igihe , ariko Federasiyo ya Kongo yatinze kubyuzuza”.

Kuri ubu gukina kuri Diarra bizaturuka ku cyemezo cya  FIFA ishobora kudohora cyangwa se ikananzura ko uyu mukinnyi azakina Mutarama 2018.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *