Ibyo wamenya ku cyorezo cyatumye abajya n’ababa muri Uganda basabwa kwitonda

Abanyarwanda bajya mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, abakivamo ndetse n’abakirimo barasabwa ubwitonzi nyuma y’uko muri icyo gihugu hadutse icyorezo gifite ubukana bujya kumera nk’ubw’indwara ya Ebola izwiho koreka imbaga mu gihe gito cyane.

Mu gihugu cya Uganda habonetse icyorezo cy’indwara yanduzwa na Virusi yitwa Marburg kugeza ubu kikaba ari icyorezo cyabonetse mu duce tw’Uburasirazuba bwa Uganda mu karere ka Kapchorwa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima risaba abantu kwitonda riragira riti “Turahamagarira abantu bose bajya n’abava mu gace kagaragayemo icyorezo cya Marburg gufata ingamba zo kwirinda kugira ngo hirindwe ko iki cyorezo cyagera no mu Rwanda.”

Iyi minisiteri yanatangaje kandi ko ikomeje gukorana n’indi miryango n’abaterankunga mu gushakisha amakuru yose kuri iki cyorezo nyuma bakazatangaza byinshi kuri cyo mu gihe cya vuba.

Iyi virusi ishobora kwibika cyane mu nyamaswa y’Imbeba ikayibamo igihe kinini

Virusi itera icyorezo cya Marburg ni imwe mu zihangayikisha cyane ikiremwa muntu itera kuva amaraso menshi ku kiremwa muntu, aho ibonetse ishobora guhitana abagera kuri 88% nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’abaganga batagira umupaka. Iyi virusi ishobora kwibika cyane mu nyamaswa y’Imbeba ikayibamo igihe kinini.

Marburg ifatwa kimwe n’Indwara ya Ebola mu bubi, yandurira nayo mu guhuza amatembabuzi n’umuntu wamaze kuyandura, ni ukuvuga yaba amaraso, icyuya cyangwa umwuka by’umuntu uyirwaye bishobora kwanduza abandi.

 

Umuntu wamaze kwandura icyi cyorezo ashobora kugaragaza ibimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi, arwara umutwe udakira, kugira isesemi no kuruka, kubabara ingingo zose, guhitwa cyane no kuribwa mu nda.

Umurwayi wa Marburg ashobora gupfa mu gihe cy’iminsi guhera kuri 2 kugeza ku minsi 21  nyuma yo kuyandura, byinshi mu bimenyetso byayo twavuze bikunze kugaragara hati y’iminsi 8 n’9 nyuma yo kuyandura.

Ibimenyetso byayo byose bisozwa no kuvirirana amaraso mu myanya myinshi yo ku mubiri w’umuntu. Kwirinda Marburg ni ukwitwararika cyane mu gihe umuntu ari mu gace iyi ndwara yagaragayemo ndetse no kudahuza umubiri mu buryo bwose n’abamaze kugaragaraho iyi ndwara ndetse n’abayikekwaho.

Kugeza ubu ibinyamakuru byo muri Uganda bitangaza ko abantu 2 ari bo bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

 

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *