Ibyo Imvura yakoreye abanyakamonyi birababaje

Imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2017 mu karere ka kamonyi yangije bikomeye imyaka y’abaturage ndetse na zimwe mu nzu zo mu murenge wa Runda zirangirika.

Ibiza byangije imyaka yose

Ubwo imvura yagwaga, yateje Ibiza bikomeye ku rugabano rw’umurenge wa Runda na Rugarika aho yaguye ifite ubukana bwinshi hagati y’isaha ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ibi bikaba byatumye igishanga cya Kamiranzovu cyuzura amazi menshi ndetse bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi birangirika, bamwe mu baturage b’umurenge wa rugarika bakaba bavuga ko nta musaruro w’ibigori biteze muri iki gihembwe cy’ihinga.

Pierre Rutarindwa ati” Muri iki gihembwe cy’ihinga twari twarateye ibigori, turuhira na moteri baduhaye, twari twiteze umusaruro ushimishije ariko kuri uyu mugoroba twahuye n’ikiza cy’imvura, mbese duhuye n’igihombo gikaze kuko byose byarengewe. nkuko leta yari yaradufashije kuri nkunganire, twongeye tukabona indi twasubiza kuko haracyari kare”.

Mathias Ndayambaje ati”Ubundi aha hagomba gukorwa hakigira hejuru kuko amazi yagiye arenga akaza mu muhanda kuko ho haguye hasi,”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi butangaza ko bagikusanya imibare y’ibyangijwe n’ubwo abaturage bavuga ko babajwe cyane n’imyaka yabo yangiritse ndetse n’inzu zigera kuri eshatu zari zigasenyuka.

Ubuyobozi buvuga kandi ko bugiye gukora ubuvugizi kugira ngo aba baturage bashakirwe imbuto kugira ngo bongere batere ibigori ari nabyo byari byiganje mu gishanga cya Kamiranzovu.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *