Iburasirazuba:Bahawe amezi 3 batakoresha ubutaka icyo bwagenewe bakabwamburwa.

Abafite ubutaka bwagenewe kuba inzuri z’amatungo mu ntara y’iburasirazuba bakabukoresha ibindi aho kubwororeramo bahawe amezi 3 batakoresha ubwo butaka icyo bwagenewe bakabwamburwa.

Abafite inzuri batororeramo bahawe amezi atatu bakororeramo bakazakwa

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yabaye ku wa 12 Ukwakira 2017, yahuje abaminisitiri n’abayobozi mu ntara y’iburasirazuba bagezwagaho ibyavuye mu igenzurwa ku  mikoreshereze y’inzuri.

Iri genzura ryakozwe mu ntara y’Uburasirazuba rigaragaza ko inzuri zahinzwe mu buryo butemewe n’amategeko  ku kigero cya 57,41%, hakaba harimo ahari ubuhinzi burengeje hegitari 2 ziteganywa n’amategeko, inzuri zikorerwamo ubuhinzi bushingiye kukugabana umusaruro na nyir’ubutaka buzwi nka ‘Hinga tugabane’ , inzuri zagiye zigabanywamo ibice zikagurishwa kandi bitemewe bigatuma kuri ubu ubworozi  busigaye hakeya.

Nyuma yaho abayobozi b’uturere batorohewe no gusobanura impamvu inzuri zigikoreshwa nabi hafashwe imyanzuro izatuma habaho kubahiriza imikoreshereze y’ubutaka.

Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yavuze ko hashyizweho itsinda ryo gukurikirana abakoresha inzuri nabi mu mezi atatu rikazatanga umwanzuro w’icyakorwa naho abakora hinga tugabane bo basabwe guhita babihagarika kuko byihutirwa.

Yagize ati “Twabahaye amezi 3, twashyizeho abantu bagiye kubikirana mu mezi 3 bakagaruka bakatubwira uko babona iki kibazo cyarangira, abari muri hinga tugabane bo twababwiye ko byihutirwa”

Imyanzuro nk’iyi yo gukoresha  yagiye ifatwa kenshi ntigire icyo ihindura gusa ubu ngo hari ikizere ko hari icyo iyafashwe izageraho nk’uko bisobanurwa na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka.

Yagize ati “Itegeko rirabisobanura iyo bibaye ngombwa umuntu yamburwa ubutaka niba atabukoresheje bigaragara, itegeko rirasobanutse, ingamba zindi zihari ubwo utakoze akazi ke inzego zibishinzwe nazo ziramukurikirana zikabimubaza”

Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe nitwo twakorewemo igenzura ku ikoreshwa ry’inzuri.

Mu gihe cy’isaranganya ry’ubutaka mu mwaka 2009, muri utu turere hegitari ibihumbi 12 zahariwe inzuri.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *