Ibimeze nko gukurira Abarimu inzira ku murima, basabwe kutarambiriza ku mushahara gusa

Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakunze kumvikana binubira guhembwa umushahara muto bagasaba leta kongererwa umushahara, kuri ubu sendika yabo yabasabye kuba maso bakareba ibindi bintu bashobora gukora bibyara inyungu kugira ngo birinde gucungira iterambere ryabo ku mushahara gusa.

Abarimu basabwe kudategereza iterambere ryabo ku mushahara gusa

Ibi abarimu babisabiwe mu nama y’iminsi 2 yahuzaga ababahagarariye muri sendika yabo.

Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abarimu mu Rwanda Faustin Harelimana yavuze ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo imibereho y’abarimu irusheho kuba myiza ariko nabo bakwiye kuba maso kugira ngo badakomeza gucungira ku mushahara gusa ahubwo bakwiye gukoresha amahirwe bahawe arimo n’umwarimu Sacco bagakora ibikorwa bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere.

Yagize ati “Biroroshye rero ko umwarimu yareba hirya no hino yaho atuye, akaba yakora umushinga ubyara inyungu, yaba adafite ubushobozi akifashisha ikigega abarimu SACCO bashyiriweho kandi nabo bishyiriyeho koperative umwarimu sacco, akaba rero uwo mushinga wamuteza imbere yongeye ku mushahara ahabwa, akaba yateza imbere umuryango we, umwana we akiga…”

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi avuga ko mu rwego rwo kuzamura abarimu hashyizweho uburyo bwo kuzamura umushahara w’abarimu bitwaye neza.

Yagize ati “Hari n’ibindi ashobora gukorerwa bijyanye n’icyatuma ava ku rwego rumwe ajya ku rundi, muri ibyo harimo nk’icy’umushahara wa mwarimu twavuze mu by’ukuri iyo bigaragaye ko yakoze neza hagira n’ikiyongeraho”

Sendika y’abarimu igizwe n’abanyamuryango ibihumbi 53.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *