Ibihumbi by’abanyarwanda barasusurutsa Amerika muri “Rwanda Day”

Kuri uyu wa gatandatu, abanyarwanda ibihumbi batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane umujyi wa San Francisco, barahurira n’abaturutse mu Rwanda harimo n’umukuru w’igihugu Paul Kagame mu birori byuje umuco nyarwanda.

rwanda-day-5.jpg

Umunsi ngarukamwaka usanzwe uhuriramo abanyarwanda bo mu gihugu kiba cyatoranyijwe, hamwe n’abaturutse mu Rwanda(Rwanda Day) uzanye impinduka kuko uzaba ari igitaramo cya kinywarwanda.

Ibiteganyijwe, nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, biragaragaza ko abanyarwanda koko baziyibutsa umuco gakondo.

itorero-urugangazi.jpg

Urukerereza, itorero ry’igihugu ruzasusurutsa abanyarwanda mu ndirimbo n’imbyino zabo zikunzwe cyane nka “Bene Imana” hamwe n’izindi mbyino zigaragaza umuco nyarwanda nk’umuganura, amahigi, kwenga inzoga, ubukwe n’ibindi, byose biherekejwe n’umuhamirizo w’intore, ndetse n’ingoma nyarwanda zizwiho gususurutsa abataramyi.

rwanda-day.jpg

Ibyivugo, ibisigo, imigani n’ibisakuzo, ndetse n’amahamba nabyo bizagaragara muri iki gitaramo kizabonekamo kandi n’amafunguro nyarwanda.

rwanda-day-6.jpg

Abahanzi ku giti cyabo nabo barararitswe, harimo nka Mariya Yohana, ndetse na Muyango, basanzwe bazwiho gutarama binyura benshi.

Ibi ariko, ntibizarangirira mu kubyina no kwambara Kinyarwanda. Nk’uko bisanzwe, abanyarwanda n’inshuti zabo bazaganira n’abayobozi b’u Rwanda ku iterambere ry’igihugu, ikoranabuhanga, aho gushora imari mu Rwanda, uburezi ndetse n’ibindi.

Ikiganiro kiba gitegerejwe na benshi haba mu Rwanda ndetse no mu cyumba kiberamo iri huriro ni igitangwa n’umushyitsi mukuru Perezida Paul Kagame.

Abanyarwanda bo mu mahanga baba bafite amarangamutima menshi yo kumubona iwabo, ndetse bafite n’ishyaka ryo guhigira imbere ye ibyo bashobora gukorera u Rwanda.

Umushinga uzwi cyane wahizwe n’abanyarwanda baba mu mahanga ni uwitwa One dollar project, aho mu 2009 bahigiye ko buri muntu wese yatanga uko yishoboye, hakubakwa icumbi ryakira abana barokotse Jenoside batagira aho baba.

Uyu mushinga warangiye mu wa 2014, utwaye miliyari 1,9 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yarubatse inzu y’amagorofa ane icumbikiye abana 190 b’imfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi.

Abaturukanye n’umukuru w’igihugu mu Rwanda kandi nabo baba bakeneye gukomeza kumva uburyo ajya inama zafasha abanyarwanda kwiteza imbere, kwigiramo ikizere no kumva neza ko u Rwanda ari igihugu cyabo, ari nabo bashinzwe kucyubaka.

Nk’urugero rugaragara ku rubuga rwa RPF Inkotanyi mu wa 2013, i Toronto muri Canada Kagame yabwiye ibihumbi by’abanyarwanda ati “ubuyobozi bw’u Rwanda buzakora ibishoboka byose kugira ngo bubafashe ariko namwe mugomba gukora mutikoresheje mukazana umusanzu wanyu wo kubaka u Rwanda. Erega n’ubundi amaherezo u Rwanda ni mwebwe.”

Nk’uko bisanzwe, abanyarwanda bazakurikira gahunda z’iki gitaramo n’ibiganiro kuri televiziyo ya leta, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Rwanda Day kuva yatangira mu wa 2011, imaze kwitabirwa n’abanyarwada basaga ibihumbi 40.

Rwanda Day ya mbere yabereye i Paris mu Bufaransa, indi ibera Chicago muri Amerika mu wa 2011, ikurikirwa n’iyabereye I Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu wa 2012, nk’uko bigaragazwa n’urubuga rwandaday.org.

Mu wa 2013, Rwanda Day yabaye inshuro ebyiri mu mwaka, yakirwa n’abanyarwanda b’I Toronto muri Canada, ndetse n’ab’I Londres mu Bwongereza mu bihe bibiri binyuranye.

Muri 2014, Rwanda Day yasubiye muri Amerika iberayo inshuro ebyiri yakirwa n’abanyarwanda b’I Dallas ndetse n’ab’i Atlanta.

Umwaka wa 2015, Umunsi uhuza abanyarwanda wabereye mu Buholandi.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *