Ibigo bya Leta bikomeje gukinisha imisoro y’abaturage

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragarije abasenateri ko ibigo bya Leta bigifite uburangare mu gucunga neza ibya rubanda, aho bitita ku kwerekana impapuro zihamya uburyo ingengo y’imari biba byahawe ikoreshwa.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta Obadiah Biraro

Ibi Obadiah Biraro yabivugiye imbere ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari mu mutwe wa Sena yari yamutumiye mu kiganiro gitangira isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2014/2015.

Iyi raporo yerekanye ko miliyari zirenga 18,7 Frw zanyerejwe n’ibigo bitanu aribyo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB), Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi(REB), Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) ndetse n’icyahoze ari ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amazi n’umuriro(WASAC).

Ibi bigo ntibyigeze bigaragaza impapuro zihamya imikoreshereze y’ariya mafaranga.

Muri ariya mafaranga, arenga miriyoni 500 muri Kaminuza y’u Rwanda yaburiwe irengero bitewe gusa n’uburangare bw’abacungamutungo, mu gihe miliyari imwe yakoreshejwe ariko hakabura impapuro zerekana niba koko yarakoreshejwe mu mucyo.

Biraro yagize ati “muri biriya bigo, hagaragaye gusubira inyuma mu kubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.”

Ikibazo cyo kudakoresha neza imari ya Leta ntikigaragara gusa mu butegetsi bwite bwa Leta, ahubwo no mu nzego z’ibanze hagiye hagaragara ibibazo by’ishyirwa mu bikorwa ry’ibiteganywa mu ngengo y’imari.

Raporo yagaragaje ko mu mishinga 77 y’ubwubatsi ihwanye n’amafaranga arenga miriyari 122 yari iteganyijwe kuba yarangiye ubwo igenzura ryakorewaga, 61 yose ntiyatashywe, hakaba kandi hashobora kuba hari n’indi myinshi yadindiye.

Kuri ibi bibazo kandi, ngo hiyongeraho gutanga raporo itariyo y’imikoreshereze y’umutungo mu bigo bimwe na bimwe. Iki kibazo cyagaragaye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima(RBC).

Umuyobozi Mukuru w’Imari ya Leta agira ati “Ibi bibazo twavuze bigenda bigaragara mu bigo ndetse n’uturere tunyuranye, kandi biteye imbogamizi ku micungire y’imari ya Leta.”

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *