Ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, MIGEPROF yizihije ibyagezweho mu buringanire

  • Nta minsi ishije umugabo w’i Remera yishe umugore we, akanamushyingura, agatera ku mva imboga ariko bikarangira atawe murin yombi.
  • Kimwe n’ahandi henshi hagaragara bene ibi bibazo bivugwa ko bikururwa n’ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango
  • Bivugwa kandi ko cyane cyane abagore bari mu basenya ingo kubera kutumva neza ihame ry’uburinganire bakabwumva nk’aho ari ukwirengagiza inshingano.
  • Hanagarutswe ku kibazo nacyo gihangayikishije u Rwanda muri iyi minsi cyo gufata abana ku ngufu.

Kuri uyu wa Kane, hizihijwe umunsi mukuru ugamije kugaragaza ibyagezweho mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, minisitiri Nyirasafari akaba yavuze ko umuryango ugomba kubakwa ku buryo buhamye.

Ubwo hizihizwaga umunsi umunsi w’ibikorwa ku buringanire mu karere ka Rulindo, minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance yavuze ko umuryango ugomba gushyigikirwa ku buryo buhamye kandi ukaba intangarugero aho yanemeje ari ryo shingiro ry’umuryango.

Minisitiri Nyirasafari Esperance-MIGEPROF

Nyirasafari yagize ati”Iyo tuvuga uburinganire tuba tuvuga iterambere ry’igihugu, aho twese tugendera hamwe twubaka igihugu”.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV yibukije abaturage b’akarere ka rulindo ko u Rwanda rwifuza kubaka umuryango muzima aho umugabo n’umugore bashyira hamwe mu bikorwa byose by’iterambere kandi n’abangiza abana bakiri bato bagakurikiranwa.

Ubukangurambaga bwitabiriwe n’abantu benshi

Gatabazi yagize ati “Abatera inda abana b’abakobwa bagomba kugaragazwa kandi bagakurikirana kuko dushaka umuryango muzima”.

Igikorwa cy’uburinganire cyiswe “Gender accountability day” kigamije kugaragaza ibyagezweho mu buringanire bw’abagore n’abagabo ndetse hagafatwa ingamba z’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda. Ubu bukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango buzamara iminsi itatu.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *