Huddah Mnoroe avuze uwamukijije ibihanga nyuma y’imyaka 8

Umunyamideli akaba n’umucuruzi umaze kwamamara mu bice bitandukanye by’isi, Huddah Mnoroe yatangaje uwamufashije kubona andi menyo nyuma y’imyaka irenga umunani yari ishize akoze impanuka akanwa ke kagasigaramo amenyo abarirwa ku ntoki.

Huddah Mnoroe yahishuye anashimira umunyamategeko wamufashije kubona amenyo

Huddah Mnoroe abinyujije ku rukuta rwe rwa Snapchat yatangaje uwamufashije kubona andi menyo mashya aho yahishuye ko umunyamategeko w’icyamamare mu gihugu cya Kenya witwa Donald B Kipkorir ari we  wemeye kwishyura agera kuri miliyoni imwe y’amashiringi ya Kenya (ni ukuvuga arenga miliyoni 8 n’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda)

Agereranya uyu munyamategeko na malayika ndetse amushimira byimazeyo. Huddah yagize ati “Nyuma y’amashuri yisumbuye, nageze ku isi ya nyayo. Sinari nkibasha guseka nahoranga mpishe umunwa wanjye. Imana inyohererezeza umumarayika Donald B Kipkorir wamfashije gusana amenyo yanjye akoresheje miliyoni 1 y’amashilingi mu mwaka wa 2010. Imana ihe umugisha DBK, inahe umugisha abawutanga bose”

Mu munsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye Video yafashwe mu mwaka wa 2010 igaragaza Huddah Mnoroe ubwo yari abayeho adafite amenyo ahubwo ari ibihanga.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *