Harigwa uko hatabururwa Ubwato bw’Abakoloni b’Abadage bwatabwe mu 1918 bamaze gutsindwa

Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu gace kari mu mudugudu wa Kagogo, Akagari ka Sure, Umurenge wa Mushubati, Akarere ka Rusizi ni ho Abadage basize batabye ubwato bwabo n’ibikoresho bari bafite nyuma yo gutsindwa mu ntambara ya mbere y’isi nk’uko bamwe mu basaza bahaturiye babitangaza.

Abo baturage b’akarere ka Rutsiro basaba inzego bwite za Leta ko ubwo bwato bw’Abadage  bwatabwe mu mwaka w’1918 bwataburwa, ubuyobozi bw’ingoro ndangamurage y’u Rwanda buvuga ko hari gukorwa ubushakashatsi bw’aho ubwato butabye kugira ngo bujyanwe mu nzu ndangamurage.

Ku nkengero za Kivu, ahatabwe ubwato bw’Abadage

Muzehe Nkwakuzi Pierre wari uriho muri icyo gihe cyo kuroha ubwo bwato yagize ati ”Noneho bagiye kukiroha rero, bakiroshye nijoro. Niko nabibonye hariya hepfo. Uko bakiroshye, sinzi uko babigenje kuko ntabirebaga. Ko birukanaga abantu se?”

Umusaza Nkwakuzi, yari ariho ubwo ubwato bwatabwaga.

Undi ati ”Bavuga y’uko abo Badage baje bacukurira icyumba aha duhagaze, bacukura icyobo kirekire bakoresheje abaturage, barangije icyobo baragitegura gihwanye n’ubuso bari bapimye bazashyiramo icyo cyombo (Ubwato). Barangije bakimenamo amabeto n’amasima, barangije baza basibasiba, bateganya ko Ikivu cyazuzura kigatwara icyo cyombo”.

Abaturage b’akarere ka Rusizi bakomeza bavuga ko mu mwaka w’1990, hari Abadage bakomeje kugaruka, bashaka gucukura ngo bakuremo ubwo bwato ariko bikanga bitewe n’ibihe bibi u Rwanda rwari rurimo.

Ndayambaje Mahtias ati ”Njye babashije kumpa akazi. Baratambukaga icyuma kigasona, bakatwereka aho ducukura, baduha amasuka, ibitiyo, amapiki n’imitarimba. Nko muri metero 10 z’Ubujyakuzima tugera ku byatsi n’amabuye atari ay’inaha. Icyo tuzi ni uko icyo cyombo kirimo, kuko na benecyo baraje baduha akazi turacukura. Iyo intambara idatera mu Mutara, yenda kiba cyaravuyemo”.

Aba baturage basaba ubuyobozi kubafasha bagakuramo ubwo bwato bafitiye amatsiko kuva bwatabwamo nubwo batazi neza icyahishwe muri ubwo bwato.

Umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage z’U Rwanda Amb. Masozera Robert yavuze ko bari gukora ubushakashatsi bw’uko bakura ubwato aho butabye, bakabujyana mu nzu ndangamurage y’u Rwanda kugira ngo bukomeze busigasire amateka y’Ubukoloni bw’Abadage mu Rwanda.

Yagize ati”hHri ibikorwa by’Abashakashatsi bacu bimaze iminsi bihakorera, ni ibikorwa bigamije kumenya neza uburyo bushobora kuba bwavanwa ikuzimu aho buri. Ubushakashatsi bugaragaza ko aho bari barabuzitse hamaze kujyaho itaka ryinshi cyane, ubu harimo hararebwa ibyasabwa mu bikoresho n’amikoro”.

Abaturage b’umurenge wa Mushubati bemeza ko abantu baza kuwusura ari benshi, bitewe n’amateka ari mu murenge wabo, ukaba umaze gutera imbere ugereranyije n’icyo gihe.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *