Hakomeje gushakwa igisubizo cy’abiherera aho babonye hose mu mujyi wa Muhanga

Umujyi wa Muhanga uri mu yanenzwe kutagira ubwiherero buhagije, Abaturage bannya aho babonye hose ndetse hari n’abiyemerera ko bannya mu ishyamba ry’Abapadiri kubera ubukene butaboroheye bityo bakaba badafite ubushobozi bwo kwiyobakira W.C

Nyuma yo kubona ibyo byose, Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bamaze kubakira imiryango 5,121 y’ubwiherero bugezweho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere, nyuma yaho guverinoma y’ú Rwanda itangirije ubukangurambaga ku isuku iboneye.

Ibarura ryakozwe mu kwezi k’ukuboza 2017,ryagaragaje ko ingo 7,219 zari zidafite ubwiherero bunoze (butubakiye, budasakaye kandi budakinze), iki kibazo kikaba kiraje ishinga ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga.

Mukagatana Fortunee-Umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza.

Mukagatana Fortunee, umuyobozi wungirije, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga yemeza ko ikibazo cy’abaturage batagiraga ubwiherero cyari kimaze gufata indi ntera, bityo hatangizwa ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire yábaturage.

Yagize ati: “Twakoze ubukangurambaga ariko duhuza no guhindura imyumvire cyane ku miryango igera kuri 550 itari ifite ubwiherero buriburi aho wasangaga bajya mu bihuru cyangwa bakituma aho babonye bagateza umwanda ku musozi bikanaviramo bamwe indwara z’urudaca cyane ku bana ndetse dukomereza ku miryango yakanyakanyaga twifashishije imiganda n’izindi mbaraga “.

Mukagatana akomeza avuga ko hari abaturage bo mu mirenge ya Shyogwe na Muhanga batubahirizwa amabwiriza yo kuzuza gahunda za Leta, bikaba ngombwa kubaca amande aho ubuyobozi bw’akarere buherutse guhana imiryango 49 yo mu murenge wa Shyogwe.

Akomeza agira ati: “Nta mpamvu yo kwinangira cyangwa gushaka guhangana n’ubuyobozi kuko hari aho byagaragaye ndetse ugasanga umuntu akodesha inzu itagira ubwiherero, abandi bagakora akantu k’amafuti ngo nikuzura (umusarani) bazasibanganya mu gihe nyamara usanga bisa no kutamenya akamaro k’isuku, ntawagakwiye kubishishikarizwa kuko ari inshingano za buri wese”.

Gusa Mukarushema Violette, umwe mu baturage bari kubakirwa mu murenge wa Nyamabuye mu mudugudu wa Kamazuru yavuze ko nta bushobozi yari afite bwo kwizamurira umusarani, nubwo atari atewe ishema no kubyuka igicuku ajya mu bihuru cyangwa gutira  abaturanyi be.

Yagize  ati “Ntahonakura ayo mafaranga yo gucukura ngo nubake nsakare, hamwe n’urubyaro rwanjye rwose twituma ku gasozi iyo mu bihuru hirya aha mu ishyamba ry’abapadiri, rwose tumaze igihe kinini cyane tuhituma kuko nta kundi twabigenza  gusa bintera ikimwaro kuko sinahora ntira.”

Kuri ubu mu karere ka Muhanga hari ubwiherero 2048 bwamaze gucukurwa, hakaba hakomeje ibikorwa byo kubwubakira no kubusakara mu rwego rwo  kwirinda indwara zituruka ku isuku nke.

Uretse igice cy’umujyi wa Muhanga cyagaragayemo ikibazo cy’imisarani idakwiriye  ku kigero cya 30% , imibare yerekana ko igice cy’icyaro hasigarana 70%. Mu kwezi k’Ugushyingo 2017, mu murenge wa  Muhanga habaruwe  ingo 1100 zidafite ubwiherero n’ubuke bw’ubwiherero rusange .

Ikibazo cy’isuku nke, perezida Paul Kagame yakigarutseho ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru ku wa 26 Gashyantare aho yabasabye kuva mu biro bakajya gukangurira abaturage kurwanya ibibazo by’umwanda, abayobozi b’uturere bakaba baremeye ko bagize uburangare ndetse babisabira n’imbabazi.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *