Hagiye kwifashishwa abaherwe mu gukangurira abanyarwanda kuzigama

Mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda kuzigama, minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko igiye kwifashisha abizigamiye bahereye ku busa  bagatera imbere kuri ubu bakaba bafatwa nk’abaherwe kugira ngo yereke ingero zifatika abataragira umuco wo kuzigama.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Clever Gatete

Ibi n’ibyatangajwe na minisitiri muri MINECOFIN Amb. Claver Gatete ku wa 23 Ukwakira 2017 ubwo hatangirwaga icyumweru cyahariwe kuzigama, aho avuga ko kuri ubu abanyarwanda bakizigamira ari bake kuko igipimo cy’abizigama kiri ku bantu 10.2% mu gihe u Rwanda rufite gahunda yo kuzamura iki gipimo kikagera kuri 20% mu mwaka w’2020 akaba ari byo anaheraho asaba abanyarwanda batarabikora gutangira kwizigamira.

Yagize ati “Hari ibihugu byinshi cyane byateye imbere bifite ubwizigame burenze 50% nka Singapore n’ibindi bihugu biri hejuru cyane ya 30% ariko twebwe turacyari ku 10,2% by’ubukungu bwacu muri rusange, ahangaha rero bikaba bikiri hasi akaba ariyo mpamvu dukangurira abanyarwanda bose batangire kwizigamira abatarabikora, ababikoze bo bazi ibyiza byabyo ariko nabo tubakangurira ngo bongereho kuko ni ku nyungu zabo, amafaranga wizigamye ni ayawe”

Minisitiri Gatete akomeza  avuga ko mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda bataratangira kwizigamira kubikora hagiye kwifashishwa abamaze gutera imbere bitewe no kwizigamira kugira ngo basobanurire abagishidikanya ko bishoboka.

Yagize ati “Hari ingero nyinshi cyane z’abantu batangiriye ku busa[…] dufite ingero z’abantu bafasha kugira ngo babasobanurire, aha ngaha kereka utabishaka naho ubundi ingero zirahari, abafasha barahari ibisigaye ni ukugira ngo umuntu yiyemeze ubwe”

MINECOFIN inatangaza ko ihangayikishijwe n’uko kuri ubu hakiri abanyarwanda bagera kuri 14% badafite uburyo na bumwe bwo kuzigama bakoresha  n’ubwo bavuye kuri 20% mu mwaka w’2012.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *