Hagiye gukoresha ubuhanga bwakoreshejwe n’Abayapani mu myaka 100 ishize mu kubakwa imihanda

Leta y’Ubuyapani itangaza ko amaze kwiyemeza gutera u Rwanda inkunga izifashishwa mu kubaka imihanda, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Do-Nou, iyi  ikaba ari tekiniki y’Abayapani bo hambere aho imihanda yubakwa hifashishijwe imifuka, ubutaka n’amabuye mato.

Do-nou ni ijambo ry’ikiyapani rivuga gushyira ubutaka mu mufuka. Iri koranabuhanga ryo kubaka imihanda, ryakoreshejwe mu myaka 100 ishize mu Buyapani, ni uburyo bwo gutsindagira ubutaka mu mifuka hubakwa imihanda yo mu giturage.

Ikoranabuhanga rya Do-nou

Guverinoma y’Ubuyapani yatanze inkunga yo kubaka imihanda yo mu bice by’icyaro, ingana n’294,992 by’amadorari y’Amerika mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga wo guhangira urubyiruko imirimo ihoraho binyuze mu bwubatsi bwímihanda mu bice by’icyaro kandi hifashishijwe ibikoresho gakondo.

Uyu mushinga uzakorera mu turere tune twa Rulindo, Gakenke, Nyamasheke na Rusizi mu mezi 12 ari imbere mu gihe utundi turere 12 ari two dutahiwe mu myaka itatu iri imbere.

Ambasaderi w’Ubuyapani asinya amasezerano

Takayuki Mayishita, ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda ati “Ubuyapani buzatera inkunga uyu mushinga mu gihe cy’imyaka itatu kandi uturere tune tuzajya tugenerwa ibikorwa buri mwaka. Inyungu nini  ni iyo guhangira urubyiruko imirimo no guhuza ibice by’ícyaro dukoresheje ibikoresho bidahenze kandi biboneka mu Rwanda”.

Nibura urubyiruko 160 ruzahabwa akazi ko guhugura urundi rubyiruko rwo mu byaro rusaga 55,000 mu gukora imihanda hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Do-nou mu birometero 10 bihuza akarere kamwe n’akandi, abaturage basaga 16,000 muri buri karere bakazajya babyungukiramo.

Kei Nakajima, umuyobozi w’umushinga yagize ati’’Uretse gutanga ubumenyi bwo gukora imihanda hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Do-nou ku rubyiruko, bizabashishikariza no gutangiza kompanyi zabo bwite bityo zitange umusanzu mu kugabanya ubushomeri mu gihugu’’.

 

Muri gahunda yarwo, u Rwanda rwongereye amafaranga ashorwa mu mishinga y’iterambere ava kuri miliyari 434 mu mwaka wa 2016/2017 agera kuri miliyari 460.2 mu ngengo y’imari  y’umwaka wa 2017/2018.

Kugez’ubu iri koranabuhanga mu kubaka imihanda rikoreshwa mu bihugu 25 ku isi hose, mu gihe muri Afurika ryakoreshwaga muri Kenya gusa.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *