Guverinoma ntizahwema gutera inkunga abasora-Dr Edouard Ngirente.

Minisitiri w’Intebe Dr edouard Ngirente yijeje abasora ko leta y’u Rwanda izakomeza gufasha no korohereza abasora,ubwo hizihizwaga umunsi w’abasora ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa Gatanu.

Umuhango wo gushimira abasora ku rwego rw’igihugu ni intambwe igamije gushishikariza no guha umurava abasora b’imbere mu gihugu,kuri iyi ncuro ukaba waranzwe no guhemba ababaye indashyikirwa ndetse no kureshya abashoramari bo hirya no hino ku isi.

Dr Ngirente ahemba abasora beza

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda itazahwema gufasha no korohereza abasora ndetse yibutsa abanyarwanda ko nta gihugu gishobora gutera imbere abagituye batabigizemo uruhare.

Yagize ati”Dukwiye kumenya ko nta Gihugu na kimwe gishobora gutera imbere abagituye batabigizemo uruhare,Guverinoma irizeza Abasora ko itazahwema kubatera inkunga kugira ngo barusheho kuzamura umusaruro w’ibyo bakora”.

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente akomeza akebura abadatanga umusoro neza ko bakwiriye guhindura imyumvire,mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gushaka uburyo hakongerwa umusaruro uva mu misoro binyuze mu korohereza abashoramari ndetse no gushyiraho ibikorwa remezo bibereye

Umunsi w’abasora witabiriwe cyane

ishoramari.

Yagize ati”Mu kongera aho umusoro ukomoka, Leta ikomeje gushyiraho ingamba zigamije koroshya ikiguzi cy’ishoramari mu Rwanda,Ingamba ni ukunoza uburyo bwo gukusanya amafaranga akomoka imbere mu Gihugu, kongera no gusana ibikorwaremezo,kongera no gusana ibikorwaremezo, guteza imbere ibikorerwa iwacu, kongera umusaruro w’ibicuruzwa bijya mu mahanga no kubyongerera agaciro”.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(RRA) igaragaza ko amafaranga ava mu misoro y’abaturage agenda yiyongera,aho uri 1998 ingengo y’imari u Rwanda  rwakoresheje yanganaga na miliyari 173,2 z’amafaranga y’u Rwanda, imisoro ikaba miliyari 68,4 bivuzeko yari ku kigero cya 39,5%,mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016/2017, imisoro yagize uruhare rungana na 56.4% ,bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka wa  2017/2018, umusoro uzagira uruhare ku kigero cya 66%.

 

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *