Gitwe: Abiga ubuganga biyemeje gufasha Leta gukangurira Abanyarwanda kuboneza urubyaro (AMAFOTO)

Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuganga muri kaminuza ya Gitwe batangaza ko biteguye gukoresha ubumenyi bahabwa mu masomo yabo bagafasha Leta y’u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage ahanini giterwa n’imyumvire ya bamwe ikiri hasi.

Mu nama y’iminsi 2 yabereye muri iyo kaminuza ku wa 22 Gahyantare 2018 yari yateguwe n’ihuriro ry’abiga ubuganga yahurije hamwe urubyiruko rwiga ubuganga muri za kaminuza zitandukanye aho hagarutswe ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo kureba uruhare rw’urubyiruko mu gukumira ukwiyongera kw’inda zitateguwe, uko urubyiruko rubona imiterere yo kwemera itegeko ryo gukuramo inda, imyumvire y’abaturage ku kuboneza urubyaro n’impamvu ituma iyo myumvire itazamuka ndetse n’icyo urwo rubyiruko rwafasha ngo izamuke n’ibindi.

Abo banyeshuri bavuga ko hakiri ikibazo cy’abaturage batarumva neza umumaro wo kuboneza urubyaro ndetse abandi bakaba batarasobanukirwa n’uburyo bakoresha mu kuboneza urubyaro bujyanye n’imiterere y’umubiri wabo.

Bavuga kandi ko amwe mu madini yo mu Rwanda nayo agira uruhare mu gutuma abayoboke bayo batemera ibyo kuboneza urubyaro gusa baniyemeje ko bagiye gukoresha ubumenyi, igitinyiro bahabwa n’ubuganga biga ndetse kwiheraho bakitangaho ingero bityo bagafasha Leta mu guhangana n’imyumvire y’abatemera kuboneza urubyaro.

Nyirasafari Daphrose, Umuhuzabikorwa wa UNFPA aha impanuro abiga ubuganga

Umunyeshuri witwa Nshimiye Eric yagize ati “ Hari bamwe mu baturage bavuga ko imiti yo kuboneza urubyaro iteza ibindi bibazo ndetse bamwe bakanavuga ko hari igihe uba uzi ko wafashe iyo miti ariko bikarangira usamye inda, ibyo koko ubushakashatsi bugaragaza ko bishobora kubaho ariko ikingenzi ni uko uwo muntu yakwegera abaganga bakamufasha guhitamo uburyo bwiza butazamugiraho ingaruka bijyanye n’imiterere y’umubiri we.”

Nyirasafari Daphrose, umuhuzabikorwa wa UNFPA nk’umwe mu bateguye iyi nama yavuze ko ibyo uru rubyiruko ruvuga bifite ishingiro anashimangira ko ingamba bihaye yo gufasha Leta mu gukumira ibi bibazo ari ingenzi.

Ati “Icyo mugomba gukora ni ukwegera abanyarwanda mukabaganiriza, mukabatinyura kuko haracyari abantu benshi batarabasha kugira ubushobozi bwo kuganiriza abana ubuzima bw’imyorororkere, hari abantu nabo ubwabo batabizi bitewe n’amateka bakuriyemo ariko mwebwe murabizi ndetse mubizi cyane kuko mwiga ubuganga, ngira ngo murabizi ko abanyarwanda bagendera cyane ku bitekerezo bahawe n’abantu bize barimo namwe abaganga, rero ni ibintu byiza ubwo mwiyemeje kubigiramo uruhare mugafasha kwigisha abanyarwanda bagahindura imyumvire.”

bitabiriye inama ku bwinshi

Niyibizi Evode, umuyobozi w’Ihuriro ry’abiga ubuganga muri kaminuza ya Gitwe ashimangira ko bagiye guhagurukira iki kibazo yagize ati “Hari ibyo dusanzwe dukora nko mu gihe cyo kwimenyereza tugasanga abaturage mu byaro tukabahugura, ubu rero tugiye kurushaho kubishyiramo imbaraga twifashishe ubumenyi duhabwa ndetse natwe tube intanga rugero ku buryo abanyarwanda bazasobanukirwa n’ibyiza byo kubyara abo bashoboye kurera.”

Niyibizi Evode asobanura uburyo bazakoresha

Nk’uko byasobanuwe n’impuguke zitabiriye iyi nama zindukanye, bemeza ko iyo mu gihugu hatarimo uburyo bwiza bwo kuringaniza urubyaro ndetse ngo abaturage basobanurirwe neza akamaro kabyo bituma umubare w’abatuye icyo gihugu uzamuka cyane bityo ubushobozi bw’igihugu mu kwita ku baturage bacyo bukaba buke kuko buba busaranganywa mu bantu benshi.

Mugire Jeanne, umwe mu banyeshuri bateguye inama

Bavuga ko abaturage iyo ari benshi mu gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda bihita bigira ingaruka ku baturange mu buryo bunyuranye aho usanga ngo nko mu mashuri habonetse ubucukike bityo abana ntibigishwe neza, amavuriro aba make, uburere bwo mu muryango umwana ahabwa n’umubyeyi buragabanuka bitewe n’uko uwo mubyeyi ahugira mu gushakira abo bana icyo kurya n’izindi ngaruka zitandukanye.

Imibare iheruka ya UNFPA yerekanye ko mu Rwanda ubwiyongere bw’abaturage ngo buri ku kigero cya 2.6%m intego ya Leta y’u Rwanda ni uko mu mwaka wa 2024 abaturage basobanukiwe neza gahunda zo kuboneza urubyaro bazaba bavuye kuri 72% bakagera kuri 82%.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *