Gishari – Abaturage basabye abadepite ubuvugizi

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana basabye abadepite kubakorera ubuvugizi bagasubizwa ibishanga kugira ngo bajye babona uko birinda ikibazo cyizuba ryibasira intara y’Uburasirazuba.

Kibibi Claver, umwe mu baturage basabye abadepite ko babakorera ubuvugizi bagasubizwa ibishanga (Foto Hakizimana Y)

Mu ngendo abadepite barimo muriyo ntara y’Uburasirazuba murwego rwo kuganira n’abaturage ndetse bakanafatanya n’inzego z’ibanze hamwe n’inteko y’abaturage gukemura bimwe mu bibazo bafite, abaturage bo mu murenge wa Gishari bo batakambiye abadepite kugira ngo basubizwe ibishanga ubu bifitwe n’aborozi.

Kibibi Claver atuye mu kagiri ka Ruhimbi, ubwo yatangaga ikibazo cye yagaragaje ko gusubizwa ibishanga byabafasha kurwanya izuba risigaye riva kare, rikangiza gahunda z’ubuhinzi.

Yagize ati “Musigaye mubona ukuntu imvura isigaye igenda kare, kera ba sogokura bahingaga ibishanga bikabatunga bikanabagoboka mu gihe bugarijwe n’izuba, ubu ibishanga bitoya bidahingwamo umuceri bifitwe n’aborozi nabo inka zigenda zikarya agakangaga inka nazo zigasonza.

Ibyo bishanga ntitubifite ariko mwe ntumwa za rubanda ubwo mwadusuye mugende mutuvugire icyo kibazo, ibyo bishanga byacu bongere babiduhe.”

Aba baturage kandi bemeza ko impamvu baka ibi bishanga ari uko hari aborozi batabibyaza umusaruro ngo bahingemo ubwatsi bw’amatungo yabo, ndetse ahenshi hakaba harameze ibigunda bityo ngo bo bakaba biteguye kwibumbira mu makoperative bakaba bahinga muri ibi bishanga.

Kabalisa Albert, umwe muri aba baturage yagize ati “Iyo ubona imboga, ibijumba n’ibindi ubu bisigaye bihenda se ugira ngo ni ukubera iki? Hari aho twakuraga ibi byose none abantu bahafite ntibashaka kuhakorera icyo bahaherewe, ibishanga byadutunze kuva kera n’ubu babiduhaye twakomeza tukabibyaza umusaruro.”

Depite Mukakarangwa Clothilde, nyuma yo gusobanuza neza no kumenya ibishangwa bivugwa hamwe na ba nyirabyo yagize ati “Mwiteguye gukora amakoperative mukabikoreramo kuko ntabwo bakwaka umuntu kandi nawe arishyura hanyuma ngo tuhahe umuntu udashobora kugira icyo ahakora, ubu turagitwaye tuzakiganira hamwe n’abandi.”

Ibishanga bivugwa n’aba baturage biherereye mu murenge wa Gishari n’umurenge wa Munyiginya kugenda kugera ku kiyaga cya Muhazi aha hose hakaba hafitwe n’abantu batatu gusa, nk’uko aba baturage babibwiye abadepite.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *