Gikondo, Hatanzwe Miriyoni isaga mu Kigega Agaciro

Mu rwego rwo kurushaho guharanira kwigira nk’uko ubuyobozi buhira bubyibutsa kuri uyu wa Gatandatu ku ya 24 Nzeri 2016, mu Mudugudu wa Kagunga ya II, Akagali ka Kagunga, Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro habereye igikorwa cyo gushyikiriza ubuyobozi bw’Ikigega Agaciro Development amafaranga y’u Rwanda 1 024 000 yakusanyijwe n’Umudugudu wa Kagunga ya II kugira ngo ashyirwe muri icyo kigega .

Umuyobozi w'Ikigega Agaciro Development Fund, Jack Kayonga ( hagati) ashyikirizwa sheki

Ntegano Mathieu uyobora uwo mugudu yavuze ko kwiyemeza gutanga ayo mafaranga ari uko babonye ko bagomba gushyigikira gahunda yo kwigira yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku ya 23 Kanama 2012.

Yagize ati “Ubwo Ikigega Agaciro Development cyatangizwaga n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame twasanze ari igikorwa cyiza tugomba gushyigikira nk’Abanyarwanda. Tukiganiraho buri munsi iyo duhuye ni yo mpamvu twiyemeje kwishyira hamwe nk’Umudugudu dukora icyo gikorwa cyo kwegeranya ayo mafaranga”.

Gukora icyo gikorwa kandi Ntegano yavuze ko ari no mu rwego rwo gushyigikira nyakwigendera Kagabo Vianney wayoboraga icyo kigega ngo dore ko na we yari atuye muri uwo mudugu.

Kugira ngo ayo mafaranga abashe kuboneka, Ntegano yavuze ko baganiriye n’abatuye muri uwo mudugudu bumvikana ko buri wese yatanga ibihumbi 12000 by’amafaranga y’u Rwanda ariko agatangwa mu gihe kingana n’umwaka.

N’ubwo ayo mafaranga yabonetse, ngo mu miryango 93 ituye muri uwo mudugudu yatanzwe n’imiryango 73 bitewe n’uko 20 isigara itari ifite ubushobozi. Kugira ngo aboneke ngo hariho imiryango yatanze menshi.

Mwewusi Karake utuye muri uwo mudugu na we yavuze ko nk’uko nyakwigendera Kagabo Vianney wayoboraga Ikigega Agaciro yari atuye muri uwo mudugudu ngo bumvaga bagomba kurushaho gushyikira icyo gikorwa ngo nk’uko ujya gutera uburezi abwibanza.

Ubwo icyo gikorwa bagikangurirwaga ngo bacyakiriye neza bigomwa byinshi kugira ngo amafaranga aboneke kuko babonaga bikenewe.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gikondo Kanyesige Nathan yavuze ko ashimiye abikuye ku mutima abatuye mu mudugu wa Kagunga ya II.

Umuyobozi w’Ikigega Agaciro Development, Jack Kayonga yavuze ko bishimiye icyo gikorwa Umudugudu wa Kagunga wa II wakoze mu rwego rwo kubaka igihugu.

Kugeza ubu uyu mudugudu, Kayonga yavuze ko ari wo umaze gutanga amafaranga menshi mu Kigega Agaciro ngo kandi bifuza ko n’indi midugudu yazabyubakiraho igafata urwo rugero rwiza.

N’ubwo iyo midugudu ikwiye kurebera urugero kuri Kagunga II, Kayonga yasobanuye ko bitavuze ko buri mudugudu uzajya utanga ayo mafaranga ngo ahubwo uzajya utanga uko wifite.’

Jack Kayonga yavuze ko kugeza ubu, ’Ikigega Agaciro kimaze kugeramo asaga miliyari 36 z’amafaranga y’u Rwanda.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *