Gatsibo: Abaturage n’abayobozi baritana ba mwana ku itinda ry’ingurane

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Ndatemwa, umurenge wa Kiziguro, akarere ka Gatsibo barasaba guhabwa ingurane y’ibyabo byangijwe ubwo hubakwaga umuhanda Ndatemwa-Muhura, ubuyobozi bw’umurenge bwo bukaba buvuga ko abatarahabwa ingurane ari abadafite ibyangombwa.

Aba baturage bo mu kagari ka Ndatemwa baravuga ko iyubakwa ry’umuhanda Ndatemwa-Muhura ryangije ibikorwa byabo birimo imyaka ndetse n’amazu nyuma bakaza kwemererwa guhabwa ingurane y’amafaranga ariko bakayategereza bakayaheba.

Umuhanda Ndatemwa-Muhura wazanye impaka ndende

Umwe muri aba baturage (Amazina ye yagizwe ibanga) yagize ati ”Baza kutubarura bati amafaranga yanyu murayabona, baza no kudukorera n’inama yo kuvuga ngo ntabwo imashini zizaza gukora mutarabona ingurane y’ibyanyu, nyuma imashini zaraje zirakora turabihorera, dutegereza ingurane zacu turaheba”.

Undi muturage ati ”Ikibazo mfite ni icy’amafaranga yacu, ibyangirijwe n’umuhanda uva Ndatemwa ujya Muhura, baturimburiye imyaka, ubusitani batubwira ko bazaturiha, abaturage barategereje amaso yaheze mu kirere”.

Aba baturage bifuza ko bahabwa amafaranga y’ingurane bemerewe n’ubuyobozi ubwo bakoraga umuhanda aho bavuga ko ayo mafaranga yabafasha no kwiteza imbere naho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiziguro Hategekimana Samson we agasobanura ko abaturage batarabona amafaranga yabo ari abataratanga ibyangombwa byuzuye ndetse bakaba baragiye babahamagaza kenshi bakababura.

Yagize ati’Buriya umuhanda ukorwa hari abantu babariwe bagaragaza amafaranga bazishyurwa ariko leta kugira ngo yishyure amafaranga burya ni uko hagaragara umuntu wishyuza, ibyangombwa bye, urumva ntiwakwishyura umuntu atashyizeho icyangombwa cy’ubutaka, nta ndangamuntu na nimero za konte. Ahubwo abafite amafaranga makeya nibo bagiye baduteza ikibazo, wahamagara uti zana dosiye ukabura umuntu”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kiziguro bukomeza buvuga ko abaturage bamwe na bamwe aribo babaye nyirabayazana yo gutinza amafaranga y’ingurane bitewe n’uko abenshi batajya bitabira inama, ingingo abaturage batera utwatsi bivuye inyuma.

Abaturage 200 nibo bavuga ko mu mwaka wa 2013 ubwo ibikorwa byo gukora umuhanda byatangiraga, bagiye bangirizwa ibikorwa bitandukanye birimo inzu, ibiti, ikawa, imibyare n’ibindi.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *