Gakenke: Itegeko rigenga umuryango ni rishya mu matwi ya zimwe nzego z’akarere

Ku bufatanye bw’Akarere ka Gakenke n’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, abayobozi mu nzego zitandukanye basobanuriwe itegeko rigenga abantu n’umuryango mu rwego rwo kwigisha abaturage ibikubiye muri  iryo tegeko hagamijwe gukumirwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iryo tegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ntabwo ryari risanzwe rimenyerewe, bakaba bagiye kurisakaza mu baturage kugira ngo barusheho kurimenyekanisha, mu ngingo zaryo hari irigenga umuntu ku giti cye rikubiyemo ubuzimagatozi, ibiranga umuntu, irangamimerere n’ubushobozi bw’abantu naho mu muryango hari ishyingirwa n’isano hagati y’ababyeyi n’abana.

inzego zitandukanye ntizirasobanukirwa n’itegeko

Uwimana Catherine, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yavuze ko ku bufatanye na Pro-Femmes Twese Hamwe, abayobozi mu nzego zitandukanye bagiye kwigisha abaturage ku itegeko rigenga abantu n’umuryango.

Yagize ati ‘‘Iri tegeko ni rishya, abayobozi bagomba kurisobanukirwa mbere y’uko barisobanurira abandi”. Ashimira Pro-Fammws Twese Hamwe yateguye aya mahugurwa kugira ngo abayobozi n’abakozi babifite mu nshingano bari sobanurirwe babone uko barigeza ku baturage bahagarariye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yavuze kandi ko iryo tegeko ryari rikenewe kugira ngo bubake umuryango bifuza, kandi babishyire mu bikorwa.

Abayobozi bitabiriye amahugurwa ku itegeko NO 32/2016 ryo kuwa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango harimo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo mu Karere ka Gakenke, Uhagarariye urwego rw’Umutekano(Ingabo, Polisi, Reserve Force,NISS, DASSO, Abanyamabanga Nshingabikorwa b’Imirege igize Akarere ka Gakenke,Umunjyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Gakenke, Umukozi mu Ishami ry’Imiyoborere myiza,Uhagarariye Komite ya CNF ku rwego rw’Akarere, Abakozi ba MAJ, Ushinzwe Amategeko ku Karere ndetse n’Imboni ya Pro-Fammes Twese Hamwe mu Karere ka Gakenke.

Itegeko N° 32/2016 rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 30 Werurwe 2016, ritangazwa mu Igazeti ya Leta nº 37 yo ku wa 12/09/2016. Iryo tegeko rije risimbura itegeko nº 42/1988 ryo ku wa 27 Ukwakira 1988 rishyiraho Interuro y’Ibanze n’Igitabo cya Mbere cy’Urwunge rw’Amategeko Mbonezamubano.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *