FIFA izatera inkunga irushanwa ry’urubyiruko ryitiriwe Kagame

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ryatangaje ko rizashyigikira gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru mu rubyiruko mu Rwanda, gahunda izwi nka Kagame Youth Championship.

Perezida wa FIFA yemeye gutera inkunga ishoboka iri rushanwa rya Kagame Youth Championship

Nk’uko byatangajwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda Vincent Nzamwita, ngo yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa FIFA Giovanni Infantino, amwizeza inkunga ya FIFA kugira ngo iyi gahunda itange umusaruro.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izatangira umwaka utaha, ikazabera mu gihugu hose.
Ibiganiro bya Nzamwita Vincent na Giovanni Infantino byabereye mu gihugu cya Misiri, aho bombi bari bitabiriye inama rusange idasanzwe y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Nk’uko Nzamwita Vincent yabitangarije ikinyamakuru The New Times, ngo hazasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati ya FERWAFA, FIFA, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC); Minisiteri ya Sport n’Umuco (MINISPOC) na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), mu rwego rwo gushyira ingufu muri iyi gahunda ya Kagame Youth Championship.

Biteganyijwe ko ikipe tekiniki kuri buri ruhande zizahura kugira ngo hanononsorwe ubufatanye muri iyi gahunda.

Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent yagize ati: “Turateganya ko amarushanwa y’abahungu n’abakobwa azatangira muri Mutarama umwaka utaha. FIFA yatwemereye inkunga yose ishoboka.”

Nk’uko Nzamwita abisobanura, ngo iyi gahunda igamije guteza imbere mu buryo burambye umupira w’amaguru mu bakiri bato mu Rwanda.
Iyi gahunda izatangirana n’amakipe yo mu mashuri yisumbuye muri buri murenge, mbere y’uko igera ku rwego rw’Intara ndetse n’Igihugu.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *