FAO noneho izaniye u Rwanda imitego ya Nkongwa

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) batangije ubukangurambaga mu gihugu hose bugamije gushyira imitego yica amagi ya Nkongwa mu bigori n’amasaka.

Iki gikorwa cyatangijwe binyuze mu mushinga wo gushyigikira U Rwanda mu guhashya NKONGWA mu buryo burambye, akaba ari umushinga uzatwara akayabo k’amadorari 284,000 (agera kuri miliyoni 230 z’amafaranga y’u Rwanda).

Iyi mitego izibanda kuri nkongwa z’ingabo kubera ko ari zo zigira uruhare runini mu kororoka binyuze ku ngore zitera amagi avamo Nkongwa zangiza imyaka.

Otto Vianey, Umuyobozi wa FAO mu Rwanda avuga ko bafite icyizere cy’uko iyi mitego niyica Nkongwa z’ingabo amagi aterwa n’ingore azagabanyuka bityo n’umusaruro wiyongere.

Yagize ati’’Kubera ko amagi naba make Nkongwa nazo zizaba nkeya cyane n’ingaruka zigira ku bihingwa zigabanyuke. Iyi mitego izanafasha mu guhashya Nkongwa muri rusange kandi ku gihe’’.

Kuwa 16 Gashyantare nibwo FAO yavuze ko hatagize igikorwa vuba, Indwara ya Nkongwa yazasiga abaturage basaga miliyoni 300 bugarijwe n’inzara, bikazatuma Afurika ihomba miliyari 4.8 z’amadorari zituruka mu gihingwa cy’ibigori.

Umuyobozi wa FAO mu Rwanda akomeza avuga ko Nkongwa ishobora kwibasira ibihingwa 80 birimo ibigori, amasaka, ingano, umuceri, ibisheke, imigwegwe gusa ngo ariko ngo ikunda kurya ibigori cyane bitewe n’imyunyu ngugu n’amasukari bikungahayeho.

Imitego yica Nkongwa n’amagi  isaga 1,200 izahabwa abahinzi. Kuyishyira mu mirima byatangiriye mu turere twa Nyagatare, Nyanza na Muhanga, iyi gahunda ikazagera mu turere twose mu minsi iri imbere.

John Muvara, umuhinzi wo mu karere ka Nyagatare yavuze ko akimara kumenya ko Nkongwa ishobora kugabanya umusaruro w’ibigori ku kigero cya 30% yahise akoresha umuti wica Nkongwa yatanzeho asaga miliyoni y’amanyarwanda kuri hegitari 12 zari zihinzweho ibigori, ibi ngo batumye ahomba umusaruro ugera kuri 1% gusa.

Yagize ati’’Nahombye umusaruro w’ibigori ugera kuri 1% kubera ko natangiye kubigenzura hakiri kare nkoresheje umuti wica udukoko maze nkajya ntukuramo. Nateraga umuti incuro eshatu ku munsi kandi nkatera litiro enye kuri hegitari. Buri litiro nayiguraga amafaranga 10,000’’.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB kivuga ko ubu buryo bushya buje kunganira ubundi bwari bwatangijwe mu mwaka ushize bwo gutera umuti wica Nkongwa no kuzikura mu mirima.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iteganya ko muri uyu mwaka wa 2018, u Rwanda ruzabona umusaruro w’ibigori ungana na toni 775,000, ukazasarurwa kuri hegitari 258,000.

Mu mwaka ushize wa 2017, RAB yateganyaga gusarura toni 220,000  z’ibigori, zagombaga gusarurwa kuri hegitari 65,000 mu gihugu hose ariko umusaruro ugera kuri 5% bingana na toni 10,000 byarangiye ubuse kuko wangijwe na Nkongwa.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *