EALA yasanganijwe ibibazo by’abashoferi bakwa ruswa

Abashoferi bambukiranya imipaka basabye inteko ishingamategeko y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba kubakorera ubuvugizi maze abayobozi babaka uruswa mu bihugu by’umuhora wo hagati nka Tanzania n’Uburundi bakirukanwa.

Mu biganiro by’abahuje n’intumwa za rubanda zo muri EALA, ubwo bakoraga isuzuma kuri gahunda zashyizweho na EAC n’ ibigo biri mu Muhora wo hagati basanganijwe ikibazo cyo gukerereza abashoferi  mu gihe barigutanga ibyangombwa by’ibicuruzwa byabo.

Ubwo bageraga ku mupaka w’Uburundi na Tanzania (Kobero), Josephat Masandupwe, umushoferi wo muri Tanzania yabwiye abadepite b’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ko batinda ku mupaka, ibi bikabatwara amafaranga menshi kandi bakabaye bahamara isaha imwe gusa bagakomeza urugendo.

Yagize ati “Maze hano iminsi ine kandi nzi na bagenzi banjye bahamaze iminsi itandatu. Gutinda hano birakabije. Uko maze igihe hano, niko nkoresha n’amafaranga menshi bitari ngombwa”.

Abagenzura ibicuruzwa byinjizwa mu gihugu biva mu kindi bavuga ko uku gukerereza abashoferi babiterwa n’ibibazo bya murandasi bishobora no kumara igihe.

Depite Ali Ibrahim Fatuma, uhagarariye Kenya muri EALA yabajije abashoferi niba hari igikorwa cyiza cyagezweho mu iterambere ry’umuhora wo hagati, maze Mabati avuga ko  bishimira kuba ijwi ryabo ribasha kugera kure binyuze muri gahunda zashyizweho na za guverinoma zitandukaanye.

Yagize ati”Ndi umushoferi ubimazemo igihe. Mu myaka yashize, ntitwahabwaga ijambo ngo dutange ibitekerezo byacu. Umutekano usigaye uhare n’umubare w’abapolisi ku mihanda waragabanyutse”.

Abadepite bagize EALA bijeje abashoferi ko bagiye kwicara baganire hagamijwe gushaka umuti w’imbogamizi bagihura nazo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba bihaye mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba zishingiye ku buhahirane no korohereza abacuruzi bambukiranya imipaka.

Mu Rwanda, ibyoherezwa n’ibyinjira mu gihugu bisaga 80% binyura mu muhora wo hagati. Mu byumweru bibiri, abagize EALA bari bigabanyijemo amatsinda abiri, rimwe rijya mu Muhora wo hagati aho ryatangiriye muri Zanzibar, irindi mu Muhora wa ruguru ritangirira i Mombasa.

Ibibazo byose byagaragaye, inteko izabiganiraho mu buryo bwimbitse mbere yo gushyikiriza raporo inama y’abaminisitiri b’umuryango w’Uburasirazuba (EAC).

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *