Dukemure impaka ku rurondogoro rw’abagereranya ibyakozwe na miss Gisabo n’ibya Paccy bibaza ikiranga abanyarwandakazi

Abakobwa babiri b’Abanyarwandakazi bamenyekanye (Abastar) bateje ururondogoro abatari bake bibaza ikirango nyacyo cy’Abakobwa b’Abanyarwandakazi. Ababyibaza ntibasobanukirwa niba abanyarwandakazi barangwa no kugendera ku muco w’igihugu cyangwa bakaba bagendana n’ibigezweho bibafasha kumenyakana.

Oda Paccy ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu muziki wa Hiphop no kwiyambika ibimeze nk’ubusa agashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga, uyu niwe wadukanye umuco wo kwifotozanya ikoma umaze kuba akamenyero ku banyarwandakazi benshi biyambika ubusa bakikinga ikoma gusa, ubundi bakifotoza.

Miss Gisabo (Uwase Hirwa Honorine) we yamenyekaniye mu marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda avugwaho kuba ateye neza (bigereranywa nk’Igisabo) ariko kuri ubu yongeye kugarukwaho cyane mu binyamakuru biturutse ko yitabiriye amarushanwa ya Miss Earth akanga kwambara akambaro kamugaragaza ubwambure (Bikini) aho yabigereranyije no kuba yaba ataye umuco w’igihugu cy’u Rwanda utemerera abakobwa kwiyambika ubusa.

 

Ni ikihe kirango nyakuri cy’Abanyarwandakazi ku buryo umuntu wese niyo yamubona mu mahanga ashobora kuvuga ati ‘uyu mukobwa ni umunyarwandakazi’ ?

Iki ni cyo kibazo cyadukanywe na benshi ndetse abaganiriye na APV baraburana rubura gica. Dufashe guha umurongo izi mpaka

Amazina yabo bose ntiyatangajwe kuko batabyifuje….

Umwe ati “Abanyarwandakazi sinzi niba bagira ubwenge, ubwabo barajagaraye kuko niba bariya twita ko ari bo bafatirwaho urugero n’abandi batari bubaka izina none bakaba badafite icyo bahurizaho ni ikigaragaza ko yaba umuco yaba n’ibigezweho byose nta nakimwe washingiraho ikita ikirango cy’abakobwa bacu”.

Undi ati “Njye iki kibazo nagishyira no kuri leta, ikwiye gutanga umurongo ku bintu nk’ibi, nta kuntu umukobwa umwe yasebya igihugu ku rugero nk’urwa Paccy none bikaba biri kwitirirwa abakobwa twese yarangiza agakomeza kwidegembya. biriya njye nabifata nk’aho ahari byemewe”

Uwa 3 “Ariko na Miss Gisabo nawe ntabwo asobanutse pe! ajya kujya muri ariya marushanwa yari azi neza ko uriya mwambaro bawambara ariko ararenga ajyayo. ubwo se we twavuga ko atasebeje igihugu? yagombaga kubanza kubwira abayategura ko we uwo mwambaro atazawambara noneho bo bagahitamo niba bamuhamagara. Ibyo yakoze byagaragaye ko yishakiraga kujya gutembera muri Philippine.”

Uwa 4 “Abakobwa bacu rwose bakwiye guhugurwa, ikimbabaza ni ukuntu hari inzego nyinshi zibishinzwe nka MIGEPROF, Gender monitoring, Inzego z’Abagore, MINISPOC, …. ariko ugasanga bose baruca bakarumira ku bintu nka biriya ntibabitangeho umurongo muzima.”

Uwa 5 “Ikintu cyo kuvuga ngo umuco urakura sinzi niba abantu bazi icyo bisobanuye, gukura k’umuco si igukora ibyo abandi bashidikanyaho, umuuco ugendera rimwe kandi abantu sibo bawukuza ahubwo bisanga barageze mu wundi muco mu buryo batamenye.”

Besnhi mu baganiriye na APV kuri iyi ngingo bahuriza ku gushimira Miss Gisabo no kugaya cyane umuhanzikazi Oda Paccy, kuba Paccy ari umubyeyi nayo ni ingingo yatinzweho na bensho bavuga ko ibyo akora ari urugero rubi aha abana be ndetse akaba anasebya ababyeyi b’i Rwanda bose.

NAWE UFITE IGITEKEREZO WATANGA KURI IKI KIBAZO UHAWE UMWANYA !!!

Ni nde munyarwandakazi ugezweho (ujyana n’igihe) muri aba?

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *