DRC: Leta yananiwe kumenya umubare w’abishwe n’impanuka y’ubwato bose

Ku wa 28 Gashyantare 2018 ni bwo Ubuyobozi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko abantu 14 baguye mu mpanuka y’ubwato 2 bwarohamye mu uruzi rwa Congo.

Hari abatangaje ko imibare yabaguye muri iyo mpanuka uzwi aho nk’Umunyapolitiki witwa Henri Mova abicishije kuri email ye yagize ati: ” Abantu 14 bapfuye naho abandi 108 bararokoka nyuma y’uko bwato bubiri bwarohamaga mu ruzi ruherereye mu ntara y’Amajyepfo ya Mai-Ndombe.”

DR Congo ni kimwe mu bihugu bikunze kurangwamo impanuka z’ubwato

Undi wagize icyo atangaza ni Didace Pembe wavuze ko bishoka ko imibare y’abahasize ubuzima ishobora kwiyongera.

Ati :” Ubwato bwari butwaye abantu benshi bwarohamye mu ijoro kandi hari abenshi bakubiswe n’ubukonje kubera umuyaga ukomeye. Abenshi ni ababuriwe irengero kuruta abarokotse”.

Umwe mu baroba muri uwo mugezi witwa Leon Bateko yatangaje ko ikirere cyari kibi cyane ku buryo ngo byari bigoranye gutabara abarohamye.

Umuyobozi w’ibyambu byigenga muri icyo gihugu witwa  Claude Bononge we yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko bigoranye kumenya imibare y’abarohamye kuko ngo nta rutonde rw’abari muri ubwo  bwato bafite.

Imibare y’abaguye muri iyo mpanuka y’ubwabo ngo ishobora kwiyongera kuko ubwo bwato bwari butwaye abantu benshi batari bafite amakoti ibarinda kurohama. Ikindi kandi ngo benshi mu bagenzi bari bari muri ubwo bwato ntibari bazi koga.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bihugu byo mu biyaga bigari bikora ingendo zica mu mazi nyinshi kuko ngo imihanda ya gari ya moshi ari mike kandi ikaba yarangiritse. Ingendo zo mu mazi zikaba zikunda kugwamo abatari bake kubera ibibazo bw’ubwato buba bwikoreye abarenze umubare wagenwe kandi bunashaje.

Jean Claude NDAYISHIMYE@APV

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *