Dr Rose Mukankomeje ntagikurikiranwa

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko kugeza ubu butagikurikirana Dr Rose Mukankomeje waburanaga ku byaha birimo ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi, Kuri uyu wa 28 Nzeri, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama aribwo rwatangaje ko ruhagaritse gukurikirana Dr Rose Mukankomeje wahoze ari Umuyobozi wa REMA. Ikigo cyigihugu gishnzwe kubunagbunga ibidukikije, ubu wamaze gusimburwa na Eng Ruhamya koreta.

Mukankomeje arikumwe na Maitre Udahemuka Tharcisse wamuburaniraga

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye Itangazamakuru ko Dr Rose Mukankomeje atagikurikiranwe icyakora ntiyagaragaza impamvu zatumye hafatwa iki cyemezo, kuko yari munama… Ati “Nibyo koko ntabwo agikurikiranwe.

Amatariki yingenzi yaranze Dr Mukankomeje

Twibutse ko ku iTariki ya 21 Werurwe 2016 nibwo hamenyekanye amakuru y’itabwa muri yombi rya Dr Rose Mukankomeje wari Umuyobozi wa REMA akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku kiganiro yagiranye kuri telefoni na Bisamaza Prudence wakorwagaho iperereza ku byaha bya ruswa no gushaka gufunguza abayobozi b’Akarere ka Rutsiro.

Ubushinjacyaha bwamureze ibyaha bitatu birimo ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi, kuba gatozi mu gusibanganya ibimenyetso no kuba gatozi mu gusebya inzego za leta.

Kuwa 30 Werurwe nibwo yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegeka ko afungwa iminsi 30 ariko ahita ajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru.

Umwanzuro ku bujurire bwe wasomwe kuya 14 Mata 2016 hanzurwa ko arekurwa akazajya yitaba ubushinjacyaha ku rwego rwa Nyarugenge buri wa Gatanu w’icyumweru mu gihe cy’amezi atatu.

Yahise ategekwa gushyikiriza ubushinjacyaha ibyangombwa byo kujya mu mahanga kugeza urubanza ruciwe bwa nyuma.

Yategetswe kandi kutarenga Umujyi wa Kigali adahawe uburenganzira; kuguma mu nzu ye yashaka kwimuka akabimenyesha urwego urubanza rwe ruzaba rugezeho.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *