Dore umukobwa ushakishwa ngo asimbure Radio muri Goodlife – Video

Ubujyanama bw’itsinda rya Good Life ryahoze ririmbamo umuhanzi Mowzey Radio wapfuye ku wa 01 Gashyantare 2018 burashakisha umukobwa wagaragaye mu mashusho asubiramo indirimbo yo kwibuka Radio yaririmbwe na Weasel kugira ngo abe ari we usimbura Mowzey muri iryo tsinda.

Wendy arashakishwa n’ubujyanama bwa Good Life ngo asimbure Radio

Uyu mukobwa witwa Wendy yasubiyemo indirimbo Tokyayitaba yasohotse ku wa 25 Gashyantare ikubiyemo ubutumwa bw’uko  Mowzey Radio wafatwaga nk’umwami w’abahanzi bafite amajwi meza muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba atazibagirana.

Ubuyobozi n’ubujyanama bwa Good Life bubinyujije ku rukuta rwa Twitter bwanditse ubutumwa buherekejwe na n’amashusho y’uyu Wendy aririmba Tokyayitaba buvuga ko bumushakisha ngo asimbure Radio muri Good Life busaba n’uwaba amuzi kumusangiza ubwo butumwa.

Ubuyobozi bwa Good Life bubinyujije kuri Twitter bwagize buti “Warakoze Wendy  kubwo gusubiramo iyi ndirimbo. Ndashakisha uyu mukobwa niba umuzi mwoherereze ubu butumwa tumusinyishe amasezerano muri Moses Angel Music”

Radio yapfuye ku wa 01 Gashyantare 2018 nyuma y’igihe arwaye uburwayi bwatewe n’inkoni yakubitiwe mu kabari kitwa De Bar gaherereye mu mujyi wa Entebe muri Uganda ku wa 22 Gashyantare 2018

Umva indirimbo bita Tokyayitaba yasubiwemo na Wendy none akaba ashakishwa

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *