Diamond na Ykee bo muri aka karere bazifashishwa mu gikombe cy’isi cya 2018

Umuhanzi Diamond Platinumz wo muri Tanzania na Ykee Benda wo mu gihugu cya Uganda ni bamwe mu bahanzi bo muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Aba bombi byamaze kwemezwa ko bazaba boserukiye aka karere mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru gitegerejwe muri uyu mwaka aho bazaba bumvikana mu ndirimbo y’icyo gikombe.

Diamond na Yke Benda bazumvikana mu ndirimbo y’igikombe cy’isi

Iyo ndirimbo izaba yitwa Colors biteganyijwe ko izasohoka ku wa 16 Werurwe 2018 ikazaba ihuriweno n’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bo muri Afurika nka  Sami Dani wo muri Ethiopia, Lizha James wo muri Mozambique, Diamond Platinumz wo muri Tanzania, Ykee Benda wo muri Uganda n’abandi.

Biravugwa ko kandi iyi ndirimbo izanumvikanamo umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Jason Derulo.

Diamond Platinumz abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagrama akaba yaranatangaje ko nawe ari mu bazitabira igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya muri Kamena 2018 abifashijwemo na Coca Cola ari nayo yahujije aba bahanzi bose ngo bakore iyi ndirimbo yiswe Colors.

View this post on Instagram

2018 #Cocacola 🔥🔥🔥

A post shared by Chibu Dangote..! (@diamondplatnumz) on

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *