Davido yasobanuye impamvu akunda kuvuga Christino Ronaldo mu ndirimbo ze, anahishura agashya bafitanye

Umuhanzi Davido ukunda kuririmba indirimbo zitandukanye ntiyibagirwe kuririmba ijambo Ronaldo yasobanuye impambu abikora ndetse anemeza ko bashobora kuzakorana indirimbo.

Davido yavuze ko akunda ubucuti afitanye na Christiano Ronaldo asobanura impamvu amuririmba kenshi mu ndirimbo ze anavuga ko imishinga bafitanye.

Davido ashobora gukorana na Davido amashusho y’indirimbo

Ibi Davido yabitangaje ubwo yari mu Kiganiro Goal Playlist kinyuzwa imbonankubone kuri YouTube Channel y’urubuga GoaldotCom aho yabajijwe uko aziranye na Ronaldo akabazwa n’impamvu amuririmba kenshi mu ndirimbo ze akavuga ko basanzwe ari inshuti zikomeye ariko batarahura bitewe n’akazi kenshi n’umwanya muto bagira gusa yongeraho ko bateganya guhura ndetse ko hari n’imishinga batekereza kuzakorana.

Yagize ati “Ni inshuti yanjye ariko sindahura nawe akenshi aba ahuze nanjye mpuze ariko turimo kubiteganya kandi niduhura hari gahunda twapanze yo kuba twakorana amashusho ariko sinababwira ngo ni amashusho y’indirimbo cyangwa ikindi muzabibona byabaye”

Uyu muhanzi abajijwe itariki yapanze yo kuba yahura na Christiano Ronaldo yavuze ko bikiri ibanga ariko nibiba bazabimenyeshwa.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *