Davido yahakanye ibyo kuryamana n’Abanyarwandakazi anatangaza umukunzi we

Umuhanzi ikomeye mu gihugu cya Nigeria David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido uherutse inaha mu Rwanda mu gitaramo kizenguruka mu bihugu bya Afurika yise 30 Billion Tour yahakanye ibyo kuryamana n’Abanyarwandakazi avuga ko akunda kureba buri mukobwa wese ariko nta numwe ajya aryamana nawe ngo ace inyuma y’umukunzi we.

Davido ngo ntashobora guca inyuma Chioma bakundana

Ibi Davido yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Snapchat aho yavuze ko ibimuvugwaho birimo no kuba yararyamanye n’abanyamideli bo mu Rwanda ari ibinyoma kuko usibye kuba akunda kureba abakobwa bose ariko atarakora ikosa ryo guca inyuma umukunzi we witwa Chioma.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat yagize ati “Sindaca inyuma umukunzi wanjye ariko nkunda kureba buri jipo (umugore) inyuze imbere yanjye, sindi umugabo w’umuhemu uca inyuma umukunzi we, nkunda gukorana imibonano mpuzabitsina na Chioma”

Davido yatangaje ibi nyuma y’uko mu cyumweru gishize , ku mbuga nkoranyambaga zaba izaha mu Rwanda no muri Nigeria havuzwe inkuru nyinshi zo kuba uyu muhanzi ubwo yari mu Rwanda yaba yararyamanye na Shaddyboo ndetse na Kate Bashabe, aya makuru akagera no ku mukunzi we Chioma.

N’ubwo ibi byavuzwe ariko Chioma abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nawe yashyize hanze ifoto imugaragaza ari mu buriri kumwe na Davido mu rwego rwo kugaragaza ko ashoboye kumuhaza ku bigendanye no kwishimisha mu gitanda akaba atemera ko Davido yamuca inyuma akaryamana n’abandi bagore.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *