CNLG yamaganiye kure ibitangazwa n’ubufaransa ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal.

Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside iramagana ibitangazwa na leta y’ubufaransa ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal ,ko nta kindi bigamije uretse gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Umunyamabanganshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zitandukanye bwagaragaje ko indege ya Habyarimana itahanuwe na FPR Inkotanyi,bityo ko bidakwiriye guhindurwa na leta y’ubufaransa yakunze guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Dr Jean Damascene Bizimana-Umunyamabanganshingwabikorwa wa CNLG

Yagize ati”kimwe mu bikoresho abapfobya n’abahakana jenoside bitwaza ni ukuyobya uburari ku mugambi wo gutegura jenoside ,bashingira ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bakirengagiza ko ibimenyetso by’itegurwa rya jenoside yakorewe abatutsi bihari,birimo kugura intwaro zakoreshejwe,harimo gutoza interahamwe ndetse n’ubukangurambaga”.

Dr Bizimana akomeza avuga ko kuva mu mwaka w’2014,abacamanza b’abafaransa baje mu Rwanda baje gukora iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege,ariko ngo iba ari iturufu ya politiki yo kugoreka amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Yagize ati”hanyuma muri 2014 batangaza ko bagiye kuyisoza ,iyo bayishoje rero bayishyikiriza parike,noneho igatesha agaciro ibya Bourger muri 2005-2006,igitangaje nuko bakomeza kuyibyutsa,niyo mpamvu mvuga ko ubufaransa bufite gahunda yo gukomeza guhishira uruhare rwabo bagize mu gufasha ingabo zayiteguye zikanayishyira mu bikorwa”.

Nubwo ubufaransa bukomeje gupfobya Jenoside,leta y’u Rwanda ngo izakomeza kugaragaza ukuri kwayo,abanyarwanda bakaba bashishikarizwa kwirinda no kurwanya abagoreka amateka mabi y’u Rwanda ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi,hifashishijwe uburyo butandukanye.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *