Car free yatanze umusaruro – Busabizwa

Umuyobozi w”umugi wa Kigali ushinzwe ubukungu Busabizwa Parfait avugako umunsi ngarukamwakawa car free day irimo gutanga umusaruro wari utegerejwe, ashingiye kubyo irimo kwitabirwa na benshi kandi kubushake.

Ibyo Visi meya w”umugi wa Kigali, yabitangaje kuri iki cyumweru, k”umunsi ngarukakwezi wahariwe siporo rusange kubaturage b’Umujyiwa Kigali “Car Free Day”, wongeye kuba kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016, aho abawitabira bavugako uretse kuba ubafasha kugira ubuzima bwiza birinda indwara zitandukanye, unababera umuyoboro w’ubusabane no kunguka inshuti.

Car free day

Car Free day” yabaye bw’ambere mu Rwanda tariki 29 Gicurasi 2016 ariko kubatuye Umujyi wa Kigali ngo ni umunsi waziye igihe kuko ubafasha kwirinda indwara zitandura zisigaye zibasiye abantu kubwinshi.

Ngiruwonsanga TITE, mubitabiriye uwomunsi wari ufite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, yabwiye APV kokuva uyumunsi watangira muri Gicurasi atarasiba kuwitabira kandi koharibyinshi amaze kuwungukiramo ndetse byamufashije gukunda siporo bitandukanye nambere.

Ati “Ndashimira abantu, abayobozi batekereje uyumunsi, turisanzura tugakora siporo. Ni umunsi mwiza kugiti cyanjye, waramfashije kukongira ikibazo cy’umubyibuho ariko kuvanatangira kuza muri iyisiporo uragabanuka. Si kubuzima bwiza gusa idufasha no gasabana n’abantu bose tukaba inshuti.” Kuburyo abatari baziranye babona akanyako kumenyana.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *