Byinshi wamenya kuri Blac Chyna, Nyuma ya Video y’ubusambanyi noneho ari gukundana n’umusore yabyara – Amafoto

Nyuma y’icyumweru kimwe umunyamideli Blac Chyna agaragaye mu mashusho y’ubusambanyi yakwirakwijwe ku mbuga za interineti noneho yagaragaye ari kumwe n’umusore arusha imyaka 11 bivugwa ko bashobora kuba bakundana muri iki gihe nyuma yo gutandukana n’abasore nka Tyga, Rob Kardashin n’umuraperi Mechie.

Blac Chyna ari mu rukundo n’umusore w’imyaka 18

Kuri ubu amakuru n’amafoto dukesha ikinyamakuru Dailymail yagaragaje Black Chyna ari kumwe n’umuhanzi YBN Almighty Jay wamamaye mu ndirimbo No Hook kuri ubu ufite imyaka 18 aho bari bavuye kuri studio bikavugwa ko ari we bashobora kuba bakundana.

Ibyo wamenya kuri Blac Chyna mu rukundo

Amazina asanzwe yitwa Angela Renée White yamamaye nka Blac Chyna, yavutse ku wa 11 Gicurasi 1988 avukira i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika.

Uyu munyamideli yatangiye kwamamara mu mwaka wa 2008, gusa yamamara cyane hagati y’umwaka wa 2011 na 2014 ubwo yakundanaga n’umuraperi Tyga banabyaranye umwana w’umuhungu witwa King Cairo Stevensona.

Hagati y’umwaka wa 2016 na 2017, Blac Chyna yakundanye na Rob Kardashian uvuka mu muryango wa ba Kardashian bamamaye cyane, Rob na Blac babyaranye umwana umwe w’umuhungu witwa Dream Renée Kardashian, bamaze gutandukana Blac Chyna yakundanye n’umuraperi Mechie ari nawe bivugwa ko bari kumwe mu mashusho y’ubusambanyi yasakaye.

Urukundo rw’aba bombi ntirwarambye, ubu kuri ubu bikaba bivugwa ko Blac Chyna akunda n’uyu muraperi YBN Almighty Jay arusha imyaka 11.

Dore amafoto Blac Chyna na YBN Almighty Jay bafashwe bavuye ku nzu itunganya umuziki akaba ari nayo aherwaho bivugwa ko bakundana

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *