Bushenge – Barinubira imyaka 4 bacururiza mu kizima

Itsinda ry’Abagore bakorera mu isoko ry’imboga n’imbuto rya Bumazi, mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, bibumbiye muri koperayive ‘ibanga’ bakomeje kwinubira ko hashize imyaka 4 bacururiza mu kizima kandi barijejwe umuriro wamashanyarazi.

Bifuza guhabwa amashanyarazi akarere kabijeje bagakora batuje (Foto Bahuwiyongera S)

Aba baturage bavuga ko bahawe isoko ry’imboga n’imbuto n’ubuyobozi bw’akarere bubizeza kubaha umuriro w’amashanyarazi ndetse bunashyiramo insinga bubizeza kuwubaha mu cyumweru kimwe none imyaka ibaye 4 bakorera ahatabona bakavuga ko bahahombeye cyane.

Bavuga ko bakoreraga ahantu habi cyane, mu ivumbi ryinshi aho bicirwaga n’imvura n’izuba, ubuyobozi bw’akarere bububakira inzu nziza yo gucururizamo, bayitahamo mu mwaka wa 2012, uwari umuyobozi w’akarere Habyarimana Jean Baptiste abizeza amashanyarazi mu cyumweru kimwe kuko byose byari birimo.

Ariko ubu ngo nta muyobozi n’umwe ubageraho ngo ababwire ibyo kubaha amashyanyarazi, abo babona ni abaza kubasoresha gusa.

Bavuga ko baramutse bayabonye barushaho gutera imbere no kunoza serivisi baha abakiliya babo kuko bajya bageza mu masaha akuze y’ijoro, kandi ayo masaha ari bwo abakiliya baza ku bwinshi bagatwara byinshi.

Ariko ubu iyo bigeze saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba hatangira kwijima, bamwe bagatangira gucana udutoroshi twa Telefoni, ufite agatadowa hafi akajya ku kazana akaba ari ko acana, bikabangamira imikorere yabo ijyanye n’igihe.

Furaha Alphonsine umwe muri abo bacuruzi yagize ati yagize ati “ nkubu Turashaka gukora tudatakaje umunota n’umwe mu iterambere, ariko uburyo dukoramo turabangamiwe cyane kuko imyaka 4 yose dukorera mu kizima gutya ntidushimisha na gato, kandi ntituzi ikibura ngo baduhe amashanyarazi kuko n’amatara arimo ariko ni ay’umurimbo.

Kandi bawuduhaye twawufata neza tukanawirihira, ariko amafaranga ntakomeze kuducika kandi ari yo twaje gushaka. Baradusoresha ariko kuduha umuriro ngo dukorere menshi tubashe no gusora menshi byarabananiye.”

Umwe mu bayobozi babo, Nyiranshuti Priscille, avuga ko ikibazo nta bayobozi batakibwiye ariko ko bibaza impamvu kidakemuka na bo ntibabibwirwe.

Yagize ati “Turakomeza guhomba kandi igihe cyatakaye ntikigaruka, n’umukuru w’igihugu ahora avuga ngo dukore twiteze imbere, amasaha yose ashoboka tuyakoreshe, ariko twe dutaha kare tutabishaka ibyashara bikiza, ariko umwijima dukoreramo tuba dutinya ko hashobora kuziramo n’abajura bakaba batwiba kuko haba hatabona.

Baduhe umuriro nk’uko bawutwemereye, dukore dutere imbere uko tubyifuza.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo kuko hari n’ikaragiro ry’amata rihegereye na ryo rifite iki kibazo, byose bikaba bihangayikishije ubuyobozi bw’akarere n’umurenge.

Ubuyobozi bukaba bwizeza ko bugiye kureba icyakorwa aba bagore bagacuruza mu mutekano usesuye badataha kare kubera kubangamirwa no kubura amashanyarazi kandi nta gikomeye kibura ngo bayabone.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *