Burera: Umuvunyi yeguriye ubutaka abigeze guhunga mu 1959 bari barabutijwe

Imiryango 48 yari yarahunze itotezwa n’irondakoko byo 1959; ikaza guhunguka igatizwa ubutaka mu karere ka Burera, ejo ku wa Kabiri yabweguriwe n’Umuvunyi mukuru wasuzumye ikibazo cyabo cyo kuba mu mutungo badafitemo uburenganzira busesuye.

Iyi miryango yabaga mu butaka yatijwe kuva muri 2000 mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera, igizwe n’abari barahunze mu 1959 bahungutse bakabura aho baba bakajya kwibera hafi y’ikirunga cya Muhabura bakaza kuhavanwa n’ubuyobozi bw’icyahoze ari komini Kidaho.

Muri 2001, hari Kompanyi icukura amabuye y’agaciro hafi y’aho batijwe, yavuze ko aba bantu bari mu butaka bwayo gus abaza kunyomozwa na Bazivamo Christophe wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, amajyambere y’icyaro n’imibereho myiza y’abaturage.

 

Mu gihe hatangizwaga gahunda yo kwandika ubutaka kuri ba nyirabwo, aba baturage babwibarujeho biza guteza impagarara mu buyobozi kuko bamwe bavugaga ko ari ubwa leta, abatari babwiyandikishijeho bahise bimwa ibyangombwa; ndetse na bamwe bari babifite barabyamburwa.

 

Muri 2010, Kamanzi Stanislas wari Minisitiri w’Ibidukikije n’umutungo kamere, yasuye umurenge wa Kagogo, abo baturage baramutakambiye, bamusaba ko bagira uburenganzira kuri buriya butaka, akababizeza ko ntawe uzabakura muri butaka bwabo.

Ngerageze Appolinaire, wari Konsiye ubwo abo bantu bazanwaga kuhatura, yavuze ko  icyo gihe babyishimiye ariko ngo ntibyahindurwa mu nyandiko.

Ati «Icyo gihe byaravuzwe, ariko hari inzego zabidindizaga nkana kubera inyungu zabo bwite, nk’abo mu kirombe ni bo batangaga raporo zitari zo, ndetse n’uwari perezida wa njyanama [aramuvuga] ari mu batumye aba bantu batabona ibyangombwa.»

Iki kibazo cyaje kuzamuka mu nzego zitandukanye, muri Gicurasi mu 2015, Umuvunyi mukuru yandikiye aba baturage abasaba guhagarika ibikorwa byose bateganyaga gukorera aho hantu, ivuga ngo ‘musabwe Kuva mu butaka mwigabije’.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko aba banyarwanda bamwandikiye kenshi, akanabasura ariko ko bafashe umwanzuro ko urwego rw’umuvunyi rwahagera rukabafasha gufata umwanzuro kuri iki kibazo cy’aba baturage.

Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi ejo wari wiziye aha abaturage babaga basa nk’abatahafitiye uburenganzira, yumvize imiterere y’ikibazo, anasuzuma zimwe mu nyandiko zagiye zikorwa kuri iki kibazo.

Ijambo risa nk’iryari ritegerezanyijwe amatsiko kuri aba baturage ni ryo Umuvunyi mukuru yahise ababwira.

Ati “Maze kumva no kubona byose byerekeye ikibazo cyanyu, ubu mufatwe nk’aho mufite uburenganzira busesuye kuri ubu butaka.”

Yakomeje avuga ko bagomba kubona ibyangombwa byabo, anabasaba gukemura bimwe mu bibazo bishingiye ku kuba hari abagiye bagurishaho abandi baraguraanye; bigateza amakimbirane kuko nta byangombwa bari bafite.

Aho hantu aba baturage batujweho hafite hegitari 49, bamwe bahabwaga hanini bitewe n’umubare w’abari mu muryango bashoboraga kuba bashaka, ndetse n’ingaragu zari zikuze, nazo zahawe aho gutura muri icyo gihe.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *