Bombori bombori hagati ya Papa Francis na Perezida Trump w’Amerika

Haravugwa umwuka mubi no kutumvikana hagati y’umuyobozi w’idini rya Gatolika ku isi Papa Francis na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump. Ubu bwumvikane buke bushingiye ku kuba ibi bihangange bifatwa nk’ibiyoboye isi byombi (umwe ayoboye isi mu by’idini undi muri politiki) bitumvikana ku cyemezo kivugwaho ko ari klimwe mu byazanira isi yose amahoro.

Papa Francis yagaragaje ko atishimiye na gato icyemezo cya leta zunze ubumwe z’Amerika cyo kwikura mu masezerano mpuzamahanga yo kubungabunga ikirere hirindwa ubushyuhe bwinshi bukomeza kwiyongera ku isi, aya akaba ari amasezerano ashyigikiwe cyane na papa Francis.

Papa Francis asobanurira abayobozi ba FAO uko yababajwe n’icyemezo cy’Amerika cyo kwikura mu masezerano ya Paris

Mu ijambo Papa Francis yagejeje ku bayobozi b’umuryango w’abibumbye ishami ryita ku biribwa n’Ubuhinzi hagamijwe guhangana n’Inzara (FAO) ufite icyicaro i Roma mu Butaliyani ari naho haherereye Vatican ifatwa nka Leta yigenga iyoborwa na papa Francis, yagarutse ku gahinda gakomeye yatewe no kuba Trump ari we wenyine wahagaritse amasezerano yo kubungabunga ikirere mu bihugu byose byo ku isi uko ari 195.

Papa Francis yagize ati “Dukomeje kubona ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere buri munsi ahantu hose ku isi, ntidukwiye kuvuga ngo hari undi uzabikora, ni twe tugomba kubikemura kuko nitwe dutuye ku isi kandi ingaruka nazo ni twe zigeraho, Amerika ikwiye kumva neza akamaro k’iki gikorwa.”

Akomeza agira ati “Kwanga amasezerano yo kubungabunga ikirere cy’isi ni ukubangamira abatuye isi bose, ni ubusambo bwo kwikunda”

Mboneyeho no gushimira abahanga bakomeje kudufasha gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, ni amasezerano meza kandi turagaye cyane bamwe bakomeje kuyikuramo.”

Amasezerano yo kubungabunga ikirere yashyizweho umukono n’ibihugu byose byo ku isi yiswe’ Paris Agreement’

Perezida Trump bwa mbere atangaza ibyo kuvana Amerika muri aya masezerano mu kwezi kwa Kamena 2017 yatangaje ko atari amasezerano afitiye umumaro Amerika. Ibi ni byo byababaje cyane Papa Francis usanzwe akunda kumvikana mu mbwirwaruhame zishigikira aya masezerano.

 

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *