Biteye isoni kumva turi mu bihugu bya mbere bifite ikibazo k’imirire mibi – Min Gashumba

Rubavu – Kuri uyu wa mbere Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance ari kumwe n’uw’Ubuzima Dr Diane Gashumba, basabye abatuye Rubavu kuboneza urubyaro bakirinda abababwira ngo nibabyare bororoke bagwire isi. Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko biteye isoni kuba u Rwanda rwakoze byinshi mu kugabanya imfu z’abagore n’abana, ariko ruri mu myanya y’imbere ku isi mu bihugu bifite ikibazo k’imirire.

Kuri uyu munsi hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu Rwanda ngo niyo mpamvu Minisiteri zombi zafatanyije kuri uyu munsi mu gutangiza ibikorwa, byabanjirje umunsi mukuru mpuzamhanga w’umuryango wizihizwa tariki 15 Gicurasi.

Aba bayobozi basuye Poste de sante ya Nyamyumba iri mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, banagaburira abana indyo yuzuye, nyuma bataha akarima k’igikoni mu rwego rwo gukangurira abaturage kutwubaka ndetse, mu rwego rw’isuku batashye ubwiherero bwubakiwe umukecuru mu murenge wa Rugerero.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance yavuze ko ibibazo bikiri mu muryango birimo ik’imirire mibi, kugwingira, isuku nke, kutaboneza imbyaro n’ibindi, ngo by’umwihariko i Rubavu kugwingira biri kuri 46%.

Ati “Ikiza mbibonamo ni uko mwatangiye kubyumva, n’ingamba zo kubikemura zirahari.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, we yavuze ko iki cyumweru atari icy’amagambo, hazabamo gukungira abana bose bakeneye inkingo, kandi ngo bazafasha ababyeyi bose babikeneye kubona serivisi zo kuboneza imbyaro.

Minisitiri Dr Gashumba yavuze ko hari abayobya abaturage bababuza kuboneza urubyaro.

Ati “Murabizi ko kubyara abana benshi bishobora gutuma umugore atakaza ubuzima? Murabizi ko iyo umugore abyara abana benshi ageraho akananirwa ntabashe gukorera urugo, akaba igisenzegeri?”

Dr Diane Gashumba avuze ko ibyo babeshya ababyeyi ko kuboneza urubyaro bituma abagabo bata abagore atari byo.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko uzakomeza gushuka umuturage ngo nakomeze abyare, ngo azamusubize ngo “uzamfasha no kubarera?”

Muri iki cyumweru hazatangwa ibinini by’inzoka ku bana, kandi bazasura ingo bagenzura isuku no kureba ko abantu baryama mu nzitiramubu.

Yasabye abatuye Rubavu kwita ku isuku, abaturage ba Rubavu barwanye imvugo ivuga ko ari Akarere kabamo umwanda.

U Rwanda nk’uko Minisitiri Gashumba abivuga ruri mu bihugu bya mbere byagabanyije imfu z’abana n’ababyeyi,91% by’abagore babyarira kwa muganga, abana 93% barakingirwa ariko ikibabaje ni uko hari umubare munini w’abana bagwingira.

Ati “Biteye isoni kumva turi mu bihugu bya mbere bifite ikibazo k’imirire mibi, kandi twese duhagurutse ibyari amagambo tukabishyira mu bikorwa mu mudugudu, abajyanama b’ubuzima bagafatanya n’inama y’igihugu y’Abagore, n’iy’Urubyiruko n’abashinze umutekano, niduhaguruka kino kibazo kizakemuka.”

Yongeyeho ko kubona inkono utekemo ugaburira umuryango w’abana umunani bigoye, niyo mpamvu ikibazo kimirire mibi gisaba ko abantu baboneza urubyaro.

Ati “Ntibishoboka kubona inkono y’abana umunani. Ntabwo bishoboka. Kandi abo bana bagomba no kujya mu ishuri, bakagira mutuelle, ukanateganya icyo bazaba ejo…ariko ufite abana umunani ntabwo bishoboka.”

Yababwiye ko bakwiye kwitabira gushyiraho ahantu ho kuganirira no gusiga abana babo, igihe bahugutse bakaganiriza urubyiruko ku bibazo by’imyororokere n’ibindi byugarije umuryango.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *