Babiri bitwikiriye ijoro bajya gucukura bishwe n’ikirombe

Abantu babibiri bagwiriwe n’ibirombe mu karere ka Nyamasheke mu mpera z’icyumweru gishize, polisi iravuga ko bari bitwikiriye ijoro bakajya gucukura mu buryo butemewe.

Inzego zishinzwe umutekano zivuga ko kwirinda no gukumira Ibiza ari imwe mu ntwaro ikomeye cyane yo kurwanya no kugabanya imibare y’abaturage bapfira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki cyumweru yaguyemo abantu babiri bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu birombe byo mu murenge wa Busheki mu karere ka Nyamasheke.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, CIP Innocent Gasasira yatangaje ko abantu baburiye ubuzima bwabo mu Birombe bya Busheki barimo Claver Nizeyimana (37) na Augustin Uzabiriza bakaba bacukuraga mu kirombe cyari cyarafunzwe bitewe n’imiterere yacyo.

CIP Gasasira yagize ati”Iperereza  rigaragaza ko abapfuye binjiye mu kirombe ahagana saa kumi z’ijoro bashakamo zahabu, basize bagenzi babo hanze noneho baje guhura n’igice kitari gikomeye niko  guhita kibagwira.”

Uyu muvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba akomeza avuga ko bakomeje kurwanya izi mpanuka ziterwa n’abica amategeko agenga umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko itegeko ubundi ryemerera abafite uyu mwuga mu nshingano kandi akazi kagakorwa mu gihe cyagenwe gusa.

Polisi y’u Rwanda isaba abafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro kugenzura umutekano w’aho bakorera cyane ko mu bihe by’imvura hakunda kuba impanuka nyinshi cyane bikanagwira abakozi.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *