Bababazwa n’uko abahohotera abana badakurikiranwa

Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko babazwa no kuba abana b’abakobwa batwara inda zitateguwe baturuzuza imyaka 18 nyamara ababa bazibateye babarusha imyaka ntibakurikiranwe.

Kubyara bakiri bato bibagirahp ingaruka bikazigira no ku gihugu

Ibi aba baturage babitangaje ubwo baganiraga na Radiyo Rwanda aho bavuga ko bibabaje ndetse ko ubuyobozi bukwiye gukurikirana  abatera inda abana batarageza imyaka 18 kuko aba bana iyo batewe inda bica ejo hazaza habo n’ah’igihugu muri rusange.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Abana batwara inda zitifujwe njya mbabona, iyo batwaye inda bakiri batoya bikabicira ubuzima ntibaba bagisubiye mu ishuri ubwo ejo heza habo hakaba harapfuye n’igihugu kigahomba, usanga inda baziterwa n’ababaruta ariko ntago bakurikiranwa abenshi usanga bibereye hanze, ikifuzo ni uko bajya babakurikirana bakabafunga abo baba bateye inda abana b’abakobwa”

Umuyobozi ushinzwe uburenganzira bw’umwana w’umukobwa muri Plan International imaze imyaka 5 ikorera mu karere ka Nyaruguru, Niwemufasha Providence avuga ko umwaka ushize w’2016 abana b’abakobwa babyaye bataruzuza imyaka 18 mu karere ka Nyaruguru bari 4%, ngo uyu mubare akaba atari munini cyane kuko hari akarere kari gafite abagera ku 9% gusa akavuga ko hari ingamba zo kugabanya uyu mubare hafatwa ingamba zirimo gukomeza ubukangurambaga no gufasha mu butabera abo bana b’abakobwa bahohoterwa bakanaterwa inda  ariko agashimangira ko bizagerwaho bigizwemo uruhare na buri wese.

Yagize ati “Uruhare turarushyira ku babyeyi, tukabishyira ku bayobozi begereye abo bana, cyane cyane noneho tukavuga n’abafatanya bikorwa nka twe dushinzwe ubuvugizi, biracyari bikeya kugira ngo abana bahohotewe hagire ababasanga babafashe mu bibazo byayo cyane ibijyanye n’ubutabera”

Raporo ya minisiteri y’ubuzima mu mwaka w’2016 yagaragaje ko mu gihugu hose abana 12444 bari munsi y’imyaka 18 babyariye hirya no hino mu bitaro by’uturere.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

One thought on “Bababazwa n’uko abahohotera abana badakurikiranwa

  • October 15, 2017 at 6:58 pm
    Permalink

    Greetings! Very useful advice in this particular article!
    It’s the little changes which will make the biggest changes.
    Thanks for sharing!

    IBITEKEREZO KU NKURU

      Reply

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *