Azam na Simba zageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

Azam yasezereye Gor Mahia na Simba yasezereye JKU yo muri Zanzibar, nizo zizakina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup kuri uyu wa Gatanu.

Mu mikino ibiri ya 1/2 cy’irangiza yabaye kuri uyu wa Gatatu, Azam Fc yaje kwihererana Gor Mahia iyiitsinda ibitego 2-0, ibitego byatsinzwe mu minota 30 y’inyongera, nyuma yo kurangiza iminota 90 isanzwe amakipe yombi anganya 0-0.

Mu mukino wakurikiyeho, Simba Fc itozwa na Masudi Djuma wahoze atoza Rayon Sports, yatsinze JKU igitego 1-0, igitego cyatsinzwe n’umunyarwanda Meddie Kagere wasinyiye iyi kipe mu minsi mike ishize.

Ikipe ya Azam Fc yageze muri 1/2 isezereye Rayon Sports ku bitego 4-2, mu gihe Simba yo yari yasezereye As Ports yo muri Djibouti muri ¼

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *