AS Kigali irasatira gutwara igikombe mu irushanwa ry’abagore

Ikipe y’umugi wa Kigali y’umupira w’amaguru y’abari n’abategarugore, AS Kigali, ikomeje gusatira intsinzi yo gutwara igikombe.

ikipe.jpg

Kucyumweru gishize, AS Kigali yanganyije ubusa k’ubusa na Les Lionness mu iruhsanwa ryo k’umunsi wa 14 wa shampiyona, ibi bikaba biyihesha amahirwe yo kwegukana igikombe.

Kugeza ubu iyi kipe y’umujyi wa Kigali iri imbere n’amanota 31, ikaba irusha amanita 10 ikipe ya Rambura iza k’umwanya wa 2. Rambura ntiyakinney k’umunsi wa 14 wa shampiyona.

Kamonyi WFC iza k’umwanya wa 3, nyuma yuko itsinze inyemera ibitego 3-1 yayihesheje amanita 20.

Ikipe ya Les Lionnes ni iya 4 n’amanota 19, igakurikirwa na Bugesera WFC yatsinze Golden Generation ibitego 2-1.

Muri iri rushanwa kandi, Gakenke WFC ni iya 6 n’amanota 15, nyuma y’uko inyagiye ikipe ya Nyagatare Fc ibitego 6-0.

Ikipe ya Inyemera WFC iza k’umwanya wa 7 n’amanota 10, naho Golden Generation ikaza k’umwanya wa 8.

Uko imikino yagenze k’umunsi wa 14:

Les Lionnes 0-0 AS Kigali

Kamonyi 3-1 Inyemera

Rambura (Repos)

Nyagatare 0-6 Gakenke

Golden Generation 0-2 Bugesera

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *